Burkina Faso – Abayobozi b’inzibacyuho b’igisirikare muri Burkina Faso bamaze gusesa burundu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bayishinja gusesagura amafaranga y’igihugu.
Televiziyo ya Leta, RTB, yatangaje ko guhera ubu Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari yo izajya itegura amatora yose.

Kuva ubwo Capitaine Ibrahim Traoré yafata ubutegetsi mu kwezi kwa Nzeri 2022, yagiye atangiza impinduka nyinshi mu nzego zitandukanye, zirimo no gusubika amatora yari ategerejwe, yagombaga gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile.
Amatora rusange yari ateganyijwe mu mwaka ushize, ariko ubutegetsi bwa gisirikare bwongereye igihe cy’inzibacyuho kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 2029. Ibi bivuze ko Capitaine Traoré azakomeza kuyobora, ndetse akazaba yemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ari imbere.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Emile Zerbo, yatangarije itangazamakuru ko Komisiyo y’Amatora yakoresheje hafi ibihumbi 870 by’amadolari ya Amerika
Yagize ati: “Gusesa iyi komisiyo ni uburyo bwo kongera gucunga amatora yacu mu bwigenge bwuzuye, ndetse bigatuma tugabanya kwivanga kw’abanyamahanga.”