Abaturage Barenga 27 Barashwe Bategereje Ibiribwa i Gaza

Rafah, i Gaza  icyizere cyari cyabaye urupfu ubwo abaturage b’i Rafah, mu majyepfo ya Gaza, baraswaga n’ingabo za Isiraheli ubwo bari bateraniye hafi y’ahatangirwa inkunga, bategereje ibiribwa. Amakuru atangwa na Minisiteri y’ubuzima ya Hamas avuga ko abantu 27 bapfuye naho abandi barenga 90 barakomereka.

Abari aho bavuga ko bamwe mu baturage bari bamaze amasaha menshi bategereje, bamwe bagenda n’amaguru n’ijoro ngo babone uko bagera imbere ku murongo aho amahirwe yo kubona ibyo kurya aba ari menshi. Kubera ko ibiribwa bitangwa na Gaza Humanitarian Foundation (GHF), umuryango wemewe n’Amerika na Isiraheli, bidahagije kuri benshi.

Umutangabuhamya w’umuganga ukorera aho byabereye yagize ati: “Byari biteye ubwoba. Twakiraga inkomere ku bwinshi, hafi ya bose barashwe. Abarwayi barimo abana, abagore n’abakuze.”

Ishami rya Civil Defense Agency muri Gaza n’abatangabuhamya bavuga ko abaturage barashwe n’indege za kajugujugu, n’utwuma dutera twitwara mu kirere (drones), ahegereye hafi y’ahagombaga gutangirwa ibiribwa.

Ingabo za Isiraheli (IDF) zavuze ko zarashe amasasu yo kuburira nyuma yo kubona abantu bakekwaho kuba ari abagizi ba nabi hafi y’ahatangirwa inkunga, ahantu IDF ivuga ko hari agace ka gisirikare karinzwe. Ziyemeje kugenzura uko byagenze.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi micye indi mpanuka nk’iyi ihitanye abantu 31 ku cyumweru gishize, nubwo Isiraheli yo yahakanye uruhare rwayo.

Umuyobozi ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU, Volker Türk, yavuze ko uburyo ibiribwa bitangwa muri Gaza ari uguhonyora ikiremwamuntu ati: “Ni ubuyobozi budaha agaciro ubuzima bw’abaturage.”

Inzara imaze amezi atatu idahagarara, abantu batakaje icyizere, batinya ko batakongera kubona n’akawunga ko ku babeshaho. Kuraswa n’amasasu bisigaye byarabaye igice cy’ubuzima bwa buri munsi kuri benshi bikabaviramo urupfu.

Hari gusabwa impinduka zihutirwa ku bijyanye n’itangwa ry’inkunga muri Gaza, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage no guha abaturage amahirwe angana yo kubona ibiribwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *