Abaturage bo mu bihugu birimo Congo na Burundi bakumiriwe kwinjira muri Amerika

Mu butumwa yashyize hanze mu ijoro ryo kuwa 04 Kamena 2025, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald TRUMP yatangaje ko Amerika idashobora kwemera ubwisanzure bwo kwinjira ku bantu baturuka mu bihugu bimwe aho tutabasha kubagenzura neza, aho yakoreshaga imvugo ati “Ntabwo Tubashaka”.

Yavuze ku gitero cy’iterabwoba giherutse kugabwa i Boulder, Colorado – aho abantu 12 bakomeretse igihe umugabo yateraga itsinda ry’abantu bari bateraniye gushyigikira imfungwa z’Abanya isiraheli. Ati ” cyateje ingaruka zikomeye zishobora guterwa n’abanyamahanga binjira mu gihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko cyangwa abaza nk’abashyitsi bakarenza igihe cya visa.

Ni bande bakumiriwe kwinjira muri Amerika?

Guhera tariki 09 Kamena 2025 abaturage bo mu bihugu 12 ari byo Repubulika ya Congo, Afghanistan, Myanmar, Tchad, Guinée Equatorial, Eritrea, Haiti, Iran, Libya, Somalia, Sudan na Yemen ni bo bakumiriwe kwinjira muri Amerika mu buryo budasubirwaho.

Donald Trump kandi yakumiriye mu buryo bw’igice abaturuka mu bindi bihugu birindwi birimo u Burundi, Sierra Leone, Togo, Cuba, Laos, Turkmenistan na Venezuela.

Ni bande batarebwa n’iri tegeko rishya?

Abakinnyi bagiye mu marushanwa akomeye y’imikino, Abafite ubwenegihugu bubiri, Abanyafuganisitani bafite visa yihariye y’abimukira (Special Immigrant Visa).

Iri tegeko rinavuga ko Umunyamabanga wa Leta ashobora gutanga uburenganzira budasanzwe ku giti cy’umuntu umwe ku wundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *