Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bashimiye ubuyobozi bwiza bwa FPR-Inkotanyi bwaciye gutwara ababyeyi mu ngombyi bagiye kubyara.

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ruramira bashimiye ubuyobozi bwiza bwa FPR-Inkotanyi bwaciye gutwara ababyeyi mu ngombyi bagiye kubyara, ahubwo bukabegereza amavuriro hafi ndetse n’Imbangukiragutara ku buryo nta n’umwe ugitwarwa mu ngobyi.

Ibi babigaragaje kuri wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024 ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahuriraga hamwe mu kwamamaza Abakandida Depite b’uyu Muryango.

Abaturage bo mu Murenge wa Ruramira mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bwigunge muri uyu Murenge nta mazi bafite, nta mashuri, amavuriro n’ibindi bikorwaremezo. Bavuze ko kuri ubu impamvu bashimira FPR-Inkotanyi ari uko yabakuye mu bwigunge ndetse imiyoborere myiza igaca gutwara abagore bagiye kubyara mu ngobyi.

Karimwabo Theogene utuye mu Murenge wa Ruramira mu Kagari ka Bugambira mu Mudugudu w’Agasharu, yagize ati “ Mbere twajyaga kwivuriza i Kaduha duhetse ababyeyi bagiye kubyara mu ngobyi, uyu munsi wa none kubera ko amavuriro yatwegereye basigaye babyarira hafi. Ibyo rero turabishimira Perezida Paul Kagame na FPR-Inkotanyi. Twajyanaga ababyeyi bagiye kubyara kwa muganga mu ngobyi hari n’ababyeyi babyariraga mu nzira ariko ubu ntibikibaho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *