
Adam Ahmat Mustapha, usanzwe akinira ikipe ya City Boys ibarizwa mu cyiciro cya kabiri hano mu Rwanda yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Tchad iri kwitegura ikipe y’igihugu ya Kenya , mu mikino ibiri ya gicuti izabahuza. Umwaka ushize ikipe ya City Boys yabaye iya munani n’amanota 29, inagera muri ⅛ cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro ikurwamo na Gorilla FC.

Uyu mukinnyi abaye uwa kabiri uhamagawe mu ikipe y’igihugu ariko akaba akina mu cyiciro cya kabiri , ni nyuma ya Ndahinduka Micheal wahamagawe mu ikipe y’igihugu y’ u Rwanda, Amavubi mu mwaka wa 2013 ubwo yakiniraga Bugesera FC kuri ubu ikiri mu cyiciro cya mbere