AGAHINDA GAKABIJE NI KIMWE MU BIBAZO ISI IHANGANYE NABYO MU RUBYIRUKO

Agahinda gakabije mu rubyiruko ni ikibazo gikomeye gishobora guhindura ubuzima bw’abana bacu. Iki kibazo ntigitera kwiganyira by’igihe gito, ahubwo ni agahinda kamara igihe kirekire, kakababuza gukora ibintu bakundaga, kagashegesha imibanire yabo n’inshuti, umuryango, ndetse bikangiza n’imyigire yabo.

Bamwe mu rubyiruko bagira agahinda gakabije baba bumva bari bonyine, nta gaciro bafite, ibyo bigatuma babura icyizere cy’ejo hazaza. Benshi muri bo barangwa n’amarangamutima mabi, nko kwigunga, umujinya, umunabi, kwitakariza icyizere, no kwiheba.

Ikindi, bashobora kugaragaza imyitwarire idasanzwe, nko gusiba ishuri, kutiyitaho, kurwara kenshi, guta ibiro, cyangwa kurya batabishaka, ndetse no kwishora mu ngeso mbi nko kunywa inzoga, itabi, n’ibiyobyabwenge.

Ibi bibazo biterwa n’impamvu nyinshi, zirimo ihungabana ryo mu bwana, urugo rutabamo amahoro, guhozwa ku nkeke, imihindagurikire y’umubiri, ndetse n’amateka yaranze umuryango.

Agahinda gakabije gashobora kugira ingaruka zitandukanye harimo kwangiza umubano w’umuryango, ndetse kenshi gashobora gutuma umwana w’umusore cyangwa w’umukobwa atekereza kuba yakiyambura ubuzima.

Ni ngombwa ko umuryango, inshuti, n’abarezi bafasha urubyiruko rufite agahinda gakabije, bakabatega amatwi, bakabaha urukundo, ndetse bakabashishikariza guhura n’abaganga babishizwe, nk’abajyanama b’ubuzima, abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe, cyangwa abaganga.

Gufasha umwana wahuye n’agahinda gakabije ntibisaba imbaraga zidasanzwe, ahubwo bisaba urukundo, kwihangana, no gutega amatwi. Twese dufatanyije, dushobora gutuma urubyiruko rwacu rwongera kwishimira ubuzima, rukagira icyizere, kandi rukubaka ejo hazaza heza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *