
Abantu benshi basoma Bibiliya bajya bahuriramo n’ingero z’ibintu batazi nk’urugero rw’akabuto Ka Sinapi.
Sinapi ni igihingwa kizwi cyane mu karere ka Mediterane n’Abarabu, kikaba gifite utubuto duto cyane – kamwe gafite uburemere buri munsi ya 0.002g. Yesu Kristo yatanze urugero ku kabuto ka sinapi mu gihe yigishaga Abigishwa be ibyerekeye kwizera, agira ati: “Ndababwira ukuri: Iyo mugira kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘va hano ujye hirya,’ ukahava. Kandi nta na kimwe kizabananira.”(Matayo 17:20)

Iyo ubibye aka kabuto mu butaka, gakura kakavamo igiti gishobora kurenga metero 3 z’uburebure. Kigira amashami manini n’amababi menshi, ku buryo inyoni zibasha kuza kuharika. Uburyo gakura buva ku buto bukabije bukagera ku rugero runini ni bwo Yesu yifashishije mu gusobanura ukwizera guto ariko gufite ubushobozi bwo gukora ibikomeye iyo gushingiye ku Mana.

Yesu ntiyatanze urugero rw’akabuto ka sinapi agamije gusa gusobanura ukwizera mu buryo bwa gihamya, ahubwo yashakaga gutuma abantu bumva ko nubwo kwizera kwabo kwaba guto, igihe kubakiye ku Mana, ntacyabananira.Ibi bitwibutsa ko hari igihe umuntu agira ubwoba bwo gutangira urugendo, umushinga cyangwa gusaba icyo yifuza, kubera ko yumva adafite ubushobozi buhagije. Ariko Ijambo ry’Imana rigaragaza Kwizera guto, igihe guhamye, gufite imbaraga zisunika ibikomeye.
Ubundi ukwizera kose kugaragazwa muri Bibiliya ni ugushingira ku kwizera ko Kristo Yesu ari umwana w’Imana. Ibi bigaragara nk’ibisuzuguritse ariko bizanira abantu ubugingo buhoraho niko n’akabuto ka sinapi kamera. Ubusanzwe imbuto za sinapi zikorwamo amavuta kurya urugero nk’ayitwa “Fortune Kachi Ghani Pure Mustard Oil” akoreshwa mu Buhinde.