
Uwahoze ari umusifuzi mu mupira wa maguru Pierluigi Collina afite alopecia universalis.
Alopecia Universalis ni indwara ituma umuntu abura umusatsi wose wo ku mubiri. Si ku mutwe gusa, ahubwo no ku bwanwa, amaguru, amaboko, ku bitsina n’imisatsi yo kumaso (igoyi n’ibitsike). Iyi ndwara ntabwo igaragara cyane kuko abenshi bayirwaye ntibaboneka mu ruhame kubera ipfunwe cyangwa gutinya uko abandi babafata.
Alopecia Universalis ni indwara ya autoimmune (iyo umubiri wirwanya ubwawo), bivuze ko ubudahangarwa bw’umubiri butangira kurwanya udukombe dutanga umusatsi (hair follicles). Umusatsi ugenda utakara gahoro gahoro, kugeza utakiriho na busa ku mubiri wose. Impamvu zayo ntiziramenyekana neza, ariko ishobora guterwa n’imiterere y’umubiri, imiryango (heredity), cyangwa ihungabana rikabije.
Ingorane zigaragara n’izitagaragara
Iyo umuntu atakaje umusatsi wose, si isura ye gusa ihinduka. Hari aho bitera:
•Isoni n’ikimwaro.
•Gutinya kujya mu ruhame(ishuri, akazi, imiryango).
•Kwiheba no kwigunga.
•Gufatwa nabi n’abandi, bamwe bakamufata nk’ufite kanseri cyangwa indwara zandura.
Nubwo Alopecia Universalis itandura, imyumvire ikiri hasi ituma abenshi bayirwaye bayihisha.
Ubuvuzi buhari n’icyizere cyo gukira
Kugeza ubu, nta muti uvura iyi ndwara burundu. Ariko hari imiti ishobora gutuma umusatsi usubira, nk’ isigwa (nka Minoxidil), icishwa mu ruhu (injections), cyangwa inyobwa (nk’imiti ya JAK inhibitors). Hari n’abakoresha imyenda cyangwa ingofero mu mibereho yabo ya buri munsi.
Kuba umuntu atagira umusatsi si intege nke. Ni ikintu umubiri we wihitiyemo, ariko kitamwaka agaciro ke nk’umuntu.
Tumenye, twirinde gucira imanza
Mu Rwanda ntiharagaragara abantu benshi bavuga ko barwaye iyi ndwara. Bishobora kuba ari uko bayihisha, batayizi, cyangwa batagira aho bayivugira batikanga. Uyu munsi, nk’abanyarwanda bita ku buzima, dufite inshingano yo:
• Kumenyekanisha iyi ndwara mu buryo butera icyizere, aho gutera ubwoba.
• Kwigisha abandi ko Alopecia Universalis itandura kandi ntaho ihuriye n’amarozi.
• Gushishikariza umuntu wese waba yayibonye ku mubiri we kutagira ipfunwe.
• Gushyigikira abagaragayeho ibimenyetso, tukabereka urukundo n’ubwubahane.
Niba ufite ibimenyetso by’iyi ndwara, cyangwa uzi umuntu uyirwaye, ntutinye. Uri umuntu nk’abandi bose. Ntukwiye guheranwa n’isoni cyangwa ipfunwe, kuko uburwayi si igisebo. Ushobora kubona ubufasha bwa muganga, ubujyanama, n’urukundo. Kwakira uko umeze ni intambwe ya mbere iganisha ku cyizere n’imibereho myiza.