Amabaruwa aracicikana muri Gikundiro.

Komite Nyobozi ya Rayon Sports ihagarariwe na Twagirayezu Thaddée yasubije ibaruwa yari yandikiwe n’Urwego rw’Ikirenga rwayo ruyobowe na Muvunyi Paul, igaragaza imbogamizi mu kwitabira Inteko Rusange Isanzwe rwari rwatumije.

Ibyo bije nyuma y’uko Ku wa 29 Nyakanga Komite Nyobozi ya Rayon Sports n’izindi nzego zatowe, zandikiwe zisabwa gutegura inyandiko zizakoreshwa mu nama y’Inteko Rusange Isanzwe y’Umuryango iteganyijwe kuba ku wa 24 Kanama 2025.‎

‎Muri izi nyandiko, Komite Nyobozi yagombaga kugaragaza raporo y’ibikorwa n’iy’umutungo by’umwaka wa 2024-2025, gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imali by’umwaka wa 2025-2026, raporo y’ubugenzuzi ya 2024-2025 na raporo ya komite ishinzwe gukemura amakimbirane ya 2024-2025.

‎Mu gusubiza iyi baruwa ku wa 30 Nyakanga, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yagaragaje impamvu zishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’iyo nama, ziganjemo imyiteguro y’umwaka mushya wa 2025/26.

Buri mwaka, akenshi mbere y’uko umwaka mushya w’imikino utangira, amakipe menshi arimo Rayon Sports ategura inteko rusange isanzwe iba igiye gusuzumirwamo ibyaranze umwaka wabanje, ikanemerezwamo ibikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka mushya.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *