Amabwiriza agenga gutunga imbunda mu Rwanda

Mu Rwanda, gutunga imbunda ku giti cy’umuntu biremewe mu buryo budasanzwe, kandi bikorwa hakurikijwe amategeko y’igihugu agenga intwaro n’amasasu.

Nubwo bisanzwe bizwi ko imbunda zitunzwe n’inzego z’umutekano nka Polisi, Ingabo z’Igihugu n’izindi nzego za Leta, hari n’abantu ku giti cyabo bashobora guhabwa uruhushya rwo gutunga imbunda ku mpamvu zidasanzwe, cyane cyane izishingiye ku kwitabara (self-defense) cyangwa siporo (sport shooting).

Ubusabe bwo gutunga imbunda butangwa na Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu ndetse n’umuyobozi wa Polisi y’Igihugu .

Ubusabe burimo ibisabwa birimo: icyemezo cy’uko usaba atigeze akora icyaha (clean criminal record), ibyangombwa byemeza ko afite ubuzima bwo mu mutwe buzima (psychological evaluation), n’aho azabika imbunda mu buryo butekanye. Usaba kandi agomba kuba afite indangamuntu y’u Rwanda cyangwa pasiporo yemewe, ndetse akagaragaza impamvu ifatika y’uko ubuzima bwe buri mu kaga cyangwa akeneye kwirinda mu buryo bwihariye.

Mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage, amategeko y’u Rwanda ashyiraho umurongo ngenderwaho kuri aba basaba gutunga imbunda . Umuntu wemerewe imbunda aba afite uburenganzira bwo gutunga imbunda imwe gusa. Guhabwa imbunda nyinshi cyangwa izifite ubushobozi bwo kurwana (military-grade weapons) birabujijwe ku bantu ku giti cyabo, keretse mu bihe byihariye byemejwe na Komisiyo ishinzwe intwaro n’umutekano rusange.

Ubwo amategeko atandukanye yasohokaga, harimo Itegeko No 33/2009 rigena imikoreshereze y’intwaro n’amasasu, hagaragajwe ko umuntu wese ukeneye imbunda agomba kugaragaza aho izabikwa mu buryo bwizewe, agasuzumwa ubuzima bwo mu mutwe, kandi ntabe yarigeze ahamwa n’icyaha gikomeye. Uru ruhushya kandi rushobora guteshwa agaciro igihe cyose nyiri ukuruhabwa adakomeje kubahiriza ibyo amategeko ateganya. Iyo umuntu yarenze ku mabwiriza, imbunda irafatwa ndetse akanakurikiranwa mu mategeko.

Impamvu nyamukuru zituma umuntu ashobora gusaba imbunda ni igihe hari ibimenyetso bigaragara ko ubuzima bwe buri mu kaga cyangwa ko afite inshingano zituma akeneye kwirinda. Abakora akazi kagaragaramo ingendo nyinshi z’ijoro cyangwa bafite aho bakorera hashobora kugabwaho ibitero, bashobora kugaragaza iyo mpamvu kugira ngo bahabwe uruhushya. Gusa, ibi byose bisuzumwa hakoreshejwe ubushishozi no kubahiriza amategeko y’igihugu.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu yasohoye iteka rya Minisitiri rigaragaza amabwiriza mashya agenga imikoreshereze, itumizwa, itangwa n’icuruzwa ry’imbunda zitagenewe kwica zishobora gukoreshwa mu kwitabara.

Amabwiriza aheruka yatangiye gukurikizwa guhera igihe yasinyiweho na Minisitiri Dr. Vincent Biruta ku wa 23 Mata 2025

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *