
Mu buzima bwa buri munsi, amafaranga afite uruhare rukomeye mu buryo tubayeho. Abantu benshi bayakenera kugira ngo babone ibibatunga, bishyure ibyo bakeneye cyangwa bagere ku nzozi zabo. Ariko nubwo amafaranga ari ingenzi, si yo soko y’umunezero n’agaciro k’umuntu. Kugira amafaranga menshi ntibivuze kugira amahoro, urukundo cyangwa umutima utuje.
Hari igihe umuntu ashobora kugira ibibazo by’amikoro, bikaba byamutera gushaka amafaranga uko byagenda kose. Bamwe bagwa mu mutego wo gukora ibikorwa bibi, guhemukira inshuti, kwiba cyangwa kugira uwo batanga nk’igitambo kugira ngo babone amafaranga. Ibi byose biganisha ku mibabaro, gutakaza icyizere mu muryango cyangwa mu buzima rusange. Iyo amafaranga ahindutse ikigirwamana, umuntu yibagirwa indangagaciro,ubupfura, urukundo n’ubwubahane.
Nyamara, amafaranga ni imibare gusa. Nta gihe arangira cyangwa ngo aruhuke. Uyu munsi uyafite, ejo ashobora kuyatakaza, ariko ubuzima bugakomeza. Ikintu gikomeye si amafaranga nyir’izina, ahubwo ni uko tuyabona, uko tuyagenzura, n’uko tuyakoresha mu buzima bwacu bwa buri munsi. Abantu benshi bafite amafaranga menshi ariko nta mahoro bafite, abandi bakayabura ariko bakagira ibyishimo n’umutuzo kuko bazi kwihangana no gukunda abandi.
Umuntu mwiza arangwa n’ubupfura, gukunda abandi no kwitanga atagamije inyungu. Niba ushobora gufasha undi utagamije inyungu, uba uri umuntu w’ingenzi cyane. Iyo uhemukiye umuntu kubera amafaranga, uba uhemukiye agaciro kawe bwite n’umubano mwiza mwari mufitanye. Ubuzima ni burebure, ejo n’ejo bundi ushobora kuzisanga uwo wahemukiye ari we ukwitayeho cyangwa akaguha akazi.

Kubaho ubuzima bwubakiye ku gaciro k’amafaranga gusa n’ukuyoba. Umutima w’umuntu urusha agaciro amafaranga yose yo ku isi. Kwiga guha agaciro abantu, kububaha no gukora ibiri mu kuri ni byo bizana amahoro arambye. Amafaranga ashobora kubura, ariko umuntu w’inyangamugayo ahora yubahwa.
Abantu twese dukwiye kwibuka ko amafaranga atagomba gutuma duhura n’ibigeragezo byatuma dupfusha ubupfura ubusa. Twakagombye gukora cyane, tugakora mu kuri, kandi tugaharanira iterambere ridahutaza abandi. Nta kintu kiza nko kubaho mu kuri no kumenya ko ibyo wagezeho biturutse ku mbaraga zawe n’ubupfura.
Iyo ufashe icyemezo cyo kutayoberwa n’amafaranga gusa, ahubwo ugashimangira indangagaciro zawe, uba uri kubaka ejo hazaza hazira isoni n’ikimwaro. Amafaranga azaza, ariko icyizere cy’abantu ntikigaruka cyose iyo wagitaye. Ni byiza guterarimbere ariko ni byiza kurushaho kugira umutima uharanira amahoro n’ubutabera.
Twibuke ko amafaranga azahora ari imibare kandi ko ntawayamara ku isi. Umuntu nawe ntahoraho. Ntukemere guhemuka cyangwa kwica indangagaciro zawe kubera amafaranga. Kubaho mu kuri, gukunda abandi no gukora cyane ni byo bizaguhesha amahoro arambye n’agaciro gahoraho.