
Ni inshuro nyinshi twumva abantu bavuga ngo “nta rukundo rutagira amafaranga”, abandi nabo bati “urukundo nyarwo ntirureba amafaranga”. Ibi bigaragaza ko abantu bafite imyumvire itandukanye ku ruhare rw’amafaranga mu mibanire y’abakundana. Ariko se, kuki amafaranga agira ijambo rikomeye mu rukundo? Ese ni ngombwa ko urukundo rufite amafaranga, cyangwa bishobora kubaho bitabaye ngombwa?
Ubanza kubanza kumva ko urukundo atari amarangamutima gusa, ahubwo ari ubuzima busaba kubana, kwita ku wundi, gufatanya mu rugendo rw’iterambere, no gutunganya ejo hazaza. Muri uru rugendo, amafaranga aza nk’igikoresho cyo gufasha abo bakundana kugera ku ntego zabo. Kugira amafaranga ntabwo bivuze gukunda kubera inyungu, ahubwo ni ukugira ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo urukundo rusaba.
Mu buzima bwa buri munsi, amafaranga akoreshwa mu buryo bwinshi: kugura impano, gutegura umunsi w’amavuko, kujya mu biruhuko by’abakundana, gusangira amafunguro, ndetse no kwita ku muryango w’undi. Iyo ibyo byose bibuze, urukundo rushobora kuzamo umunabi cyangwa kutumvikana. Niyo mpamvu hari ubwo abantu bavuga ko “urukundo rutagira amafaranga rumeze nk’imodoka itagira essence.”
Abantu benshi batangira urukundo bakiri bato, bafite inzozi nyinshi, ariko batabashije gutegura neza ejo hazaza. Iyo umwe atangiye kubona undi ntacyo yinjiza, atagira intego, cyangwa adashobora gufasha mu bibazo by’ubuzima, bitangira kumucika ku mutima. Si uko amukunda amafaranga, ahubwo aba yumva nta mutekano cyangwa ahazaza hamwe na we.
Ariko kandi, hari n’aho amafaranga asenya urukundo. Iyo umwe akunda undi kubera ubutunzi gusa, igihe amafaranga ashize, n’urukundo rurashira. Ibi bigaragaza ko amafaranga atagomba kuba ishingiro ry’urukundo, ahubwo agomba kuba inkunga y’urukundo rufite indangagaciro zikomeye: urukundo nyakuri, kubahana, gufashanya no gufatanya.
Bityo rero, amafaranga siyo akora urukundo, ariko aragufasha kurubungabunga. Nta cyiza nko gukundana n’umuntu mukundana byukuri, ariko mukanagira icyerekezo kimwe, mugafatanya gushaka no gusangira ibyo mubonye. Amafaranga ni ingufu zituma urukundo rukura, ariko si rwo rukundo ubwaryo.
Ese wowe uratekereza ute ku ruhare rw’amafaranga mu rukundo? Twandikire kuri Lazizi.news, tuganire nk’abasomyi.