Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 19 Kamena 2025 ubera mu Murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko tariki 03 Gicurasi aribwo Munyaneza Jacques Rujugiro yatereye ivi anambika impeta umukunzi we Uwimana Donavine bemeranyije kuzabana ubuziraherezo.
Ibi byari byahurijwe hamwe n’isabukuru ye y’imyaka 30 y’amavuko amaze ku isi.


Rujugiro na Donavine Uwimana bamaze imyaka itandatu bakundana, aho bagiye bagaragara kenshi bari kumwe ku bibuga by’umupira w’amaguru.
Aba bombi bamenyaniye mu mashuri abanza muri Sainte Famille aho bombi bigaga.
Rujugiro na Dovine Uwimana backyard ubukwe mu kwezi kwa 8.
Amafoto









