Umurundi ukina hagati mu kibuga, Nshimirimana Ismaël uzwi nka ‘Pitchou’ biteganyijwe ko atazakinira APR FC umwaka utaha , hari ikipe yo muri Tunisia iri kumwifuza. Pitchou akaba yararangije amasezerano yarafitiye APR FC y’amezi atandatu dore ko yayasinye mu kwezi kwa mbere.

APR FC irashaka Miliyoni 150 Frw kugira ngo yemere kurekura Ruboneka Jean Bosco uri kwifuzwa na Azam FC yo muri Tanzania. Uyu mukinnyi akaba asigaje umwaka umwe ku gira ngo amasezerano y’imyaka ibiri yari yarasinyiye ikipe ya APR FC irangire.

Umunya-Cameroon wakiniye Rayon Sports, Leandre Willy Essomba Onana agiye kwerekeza mu ikipe ya CS Sfaxien yo muri Tunisia , ubu ari mu ikipe ya Al Ahli Benghazi. Essombe Willy Leandre Onana wahoze akinira ikipe ya Rayonsports n’ikipe ya Simba SC ari muri gahunda yo kwerekeza muri Club Sportive Sfaxien yo muri Tunisia cyane ko iyi kipe yatangiye ibiganiro simusiga n’ikipe ya Al Ahli Benghazi uyu Essombe Onana asanzwe akinira kugira ngo bamwegukane.

Umunya-Burkina Faso, Djibril Ouattara ari kwifashishwa mu biganiro byo gusinyisha mwene wabo , Jack Pantoulou Diarra, mababa w’ibumoso w’imyaka 18 ukinira Salitas FC y’iwabo.

Umukinnyi wa Police FC ukina mu kibuga hagati yugarira, Ngabonziza Pacifique yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC, aba umukinnyi wa Gatatu iyi kipe isinyishije, hategerejwe ko abandi batatu basigaye bazamenyekana vuba aha.

Umunya-Argentine, Miguel Angel Gamondi ari mu Rwanda, aho yaje kuganira na APR FC mu rwego rwo kuba yaba umutoza mushya w’iyi kipe.
