Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko cyahagaritse ubufatanye bwacyo n’ingabo z’Ubudage, nyuma y’iperereza ryagaragaje ko Ambasaderi w’Ubudage muri Uganda, Mathias Schauer, yaba afitanye imikoranire n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’iki gihugu.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Uganda (UPDF), Col. Chris Magezi, wavuze ko inzego z’ubutasi za gisirikare zageze ku makuru yizewe agaragaza ko Schauer ari inyuma y’inkunga ihabwa imitwe inyuranye y’inyeshyamba ikomeje kuvuka hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu gihe igihugu cyitegura amatora y’umukuru w’igihugu mu 2026.
Col. Magezi yagize ati: “Ibi ni ibintu bihangayikishije. Inzego zacu z’ubutasi ziryamiye amajanja kandi tuzakomeza kurinda umutekano w’igihugu cyacu. Ubufatanye n’Ubudage mu bya gisirikare buzakomeza buhagaritswe kugeza iki kibazo gikemutse.”
Uganda n’Ubudage bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, arimo gutanga amahugurwa, ibikoresho bigezweho, kurwanya iterabwoba, n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere umutekano n’iterambere ry’igisirikare cya Uganda.
Kugeza ubu, Leta y’Ubudage ntacyo iratangaza ku birego bishinjwa ambasaderi wayo muri Uganda.
