
Amb. Olivier Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, asimbura Dr Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Umutekano.
Mu bandi bahawe inshingano harimo Consolee Uwimana wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango, asimbuye Dr Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w’lbidukikije.
Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari usanzwe ari Minisitiri w’lbidukikije yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Minister olivier Nduhungirehe mubusanzwe yari afite inshingano nka ambasaderi w’ U Rwanda mubwami bw’ ubuhorandi umwanya yari amazeho imyaka ine kuva mukwezi k’ Ugushyingo 2020. Ni inshingano yakoze neza muguhagararira U Rwanda ndetse no Gukorera ubuvugizi abanyarwanda baba muri kiriya Gihugu nkuko yabitangaje mukiganiro Yakoranye na Isimbi Tv mumwaka washize.
Kuriyinshuro Rero yagiriwe ikizere na Perezida Wa Repubulika HE Paul Kagame, Amugira Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga.
Mubutumwa yanyujije Kurukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter Bwana Nduhungirehe Yagize ati “
Ndashimira mbikuye k’ umutima Nyakubahwa H.E Perezida Paul Kagame wangiriye ikizere cyo Gutanga umusanzu wange mukubaka igihugu nka Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Repubulika Y’ U Rwanda.