mu gicuku cyo kuri uyu wa 22 Kamena 2025, Leta zunze Ubumwe za America zagabye igitero by’indege ahantu hatatu muri Iran hakorerwa intwaro za Nucleaire.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yagabye ibitero kuri Iran, igamije kuburizamo umugambi w’iki gihugu wo gukora intwaro za nucléaire.
Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko ibi bitero byagabwe ahantu hatatu (Natanz, Ishan na Fordow) hakorerwaga intwaro za nucléaire. Yashimangiye ko byageze ku ntego.

Trump yavuze ko “Bagomba (abayobozi ba Iran) kuyoboka inzira y’amahoro cyangwa bakongera kuraswa.”
Ibi bitero bishimangira ko Amerika yiyunze kuri Israel mu ntambara imazemo iminsi na Iran.
ibi bitero byagizwemo uruhare n’indege z’intambara za Amerika zizwi nka ‘B2 bombers’, cyane ko mu mpera z’iki cyumweru zabonywe zihaguruka muri iki gihugu.
Trump yagaragaje ko kugeza ubu izi ndege ziri mu nzira zisubira muri Amerika.