Anopheles female: Umubu muto wica benshi

Ni umubu muto cyane utagaragara neza n’amaso yoroheje ariko ingaruka zawo ziremereye ku buzima bwa muntu. Uyu ni Anopheles Female umubu w’ingore ushobora gutera malariya igihe urumye umuntu. Umaze imyaka myinshi uhitana abantu benshi ku isi by’umwihariko muri Afurika

Uramutse urumwe n’uyu mubu wanduye agakoko ka malariya Plasmodium ako gakoko kajya mu maraso yawe kagatangira gukwirakwira mu mubiri bigatera umuriro mwinshi, kubira ibyuya, gucika intege no kuremba cyane. Abantu benshi bapfa buri mwaka bazize malariya nyamara intandaro ari uyu mubu muto usa n’udafite icyo utwaye

Anopheles Female ukunze kuruma abantu nijoro cyane cyane hagati ya saa moya na saa kumi z’igitondo. Ukunda gukura amagi yawo ahari amazi aretse nk’ibidendezi, ibisigazwa by’amapine n’utubindi tuntu dufunze amazi dutuma adasohoka neza.

Kwirinda uyu mubu bisaba: kuryama mu nzitiramibu zatewemo umuti, kwirinda ko amazi areka hafi y’aho abantu batuye ndetse no gusukura ibidukikije buri gihe. Umuntu wese agomba kumenya ko kurinda umubiri we uyu mubu ari ugukomeza kubaho neza no kwirinda urupfu rutunguranye.

Uyu mubu ushobora kuba muto cyane ariko ni umwe mu yica abantu benshi ku isi Bityo ni ngombwa ko tuwufata nk’icyorezo gikeneye kwitabwaho mu buryo bwihuse kandi buhoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *