APR FC iremuye isoko ryayo, isinyisha rutahizamu ukomeye cyane.

APR FC yasinyishije umukinnyi mushya ukomoka muri Cote d’Ivoire William Togui Mel, uyu akaba ari rutahizamu uzajya uyobobora ubusatirizi bw’ikipe ya APR FC.

William Mel Togui w’imyaka 28, wakiniye Difaa El Jadida yo muri Morocco, Mechelen yo mu Bubiligi akayitsindira ibitego 14 mu mikino 60 yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC .

Ubu ikipe iruzuye dore ko ntamukinnyi usigaye kwiyongeramo, aje yiyongera ku bakinnyi b’abanyamahanga binjiye muri iyi kipe muri iri soko ry’igura n’igurisha rw’abakinnyi n’abatoza.

Uyu mukinnyi wakinnye mu makipe atandukanye yo ku mugabane w’iburayi, aje muri APR FC nyuma y’uko yari asoje amasezerano mu ikipe ya Keçiörengücü Spor Kulübü mu cyiciro cya Kabiri muri Turkey.

William Mel Togui yitezweho gutsindira ikipe ya APR FC ibitego byinshi aho azajya afatanya n’umunya Burkina Faso Djibril Outtarra n’umugande Denis Omedi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *