
APR FC yatangaje ko yasinyishije umukinnyi ukiri muto witwa Nduwayo Alexis wasinye amasezerano y’imyaka ine akina nk’umukinnyi wa yo.

Alexis Nduwayo avuye mu ikipe ya Gasogi United akina yugarira ubwo aje gufatanya na Clement Niyigena, Aliou Suane na Yunnus Nshimiyimana basanzwe muri APR FC.
Uyu mukinnyi atanzweho agera kuri miliyoni makumyabiri n’eshanu (25,000,000 Rwfr) akazajya ahabwa umushahara ungana n’ibihumbi magana cyenda (900,000 Rwfr).

Nduwayo aje yiyongera ku bakinnyi batanu b’abanyarwanda basinyiye Ikipe ya APR FC n’abandi b’abanyamahanga batatu, hakaba hategerejwe ko uwa kane ari na we rutahizamu azahagera vuba.
Biteganyijwe ko ikipe ya APR FC, nimara kugura rutahizamu izahita ifunga isoko ryayo ryo muri iyi mpeshyi ikitegura imikino ya shampiyona n’imikino mpuzamahanga bazitabira.

APR FC yamaze gutangira imyitozo mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino aho abakinnyi bashya n’abari bahasanzwe bose batangiye iyo myitozo, Nduwayo Alex na we nyuma yo gusinya yahise yerekeza i Shyorongi aho uyu munsi nimugoroba aza gukorana n’abandi.