BARAFINDA UMWE MUBAHATANIYE UMWANYA W’UMUKURU W’IGIHUGU MUMATORA YATANGAJE IMWE MUMIHIGO AZAGEZA KUBANYARWANDA.

Umukandida wigenga k’umwanya wa perezida wa Repulika y’ U Rwanda SEKIKUBO Fred uzwi kwizina rya Barafinda nyuma yo Gutanga kandidatire yiwe muri komisiyo yigihugu ishinzwe amatora Yabwiy e itangazamakuru imwe mumihigo yumva azageza Kubanyarwanda muri iyi manda y’ imyaka Irindwi naramuka abaye perezida wa Repubulika.

Umwe mumihigo yatangarije itangazamakuru ni uko azashyira perezindanse mubice byose by’Igihugu ni ukuvuga Amajyaruguru, Amajyepfo,iburasirazuba uburengerazuba ndetse n’umujyi wa Kigali ibyo byose bikazaba ari ukugirango umuturage abashe kubona serivisi muburyo bworoshye bitamusabye kwirirwa avunika aza Ikigali.

Ikindi kandi Yanatangaje ko ibiro bitanga ibyangombwa byo kujya mumahanga( Visas) nabyo bizegerezwa abaturage muntara zose aho umuturage azajya abasha kubona ibyo byangombwa kuburyo bumworoheye ndetse bigashoboka rwose ko byajya bikemuka umuturage atarenze kumurenge.

Uyu mukandida kumwanya w’umukuru w’igihugu Barafinda nubundi yaherukaga kwiyamamaza kumwanya w’umukuru w’ Igihugu mumwaka wa 2017 ariko ntiyemererwa kwiyamamaza kuko Atari yujuje ibisabwa.

Barafinda akomeza avugako Politiki ye afite impamvu zo kuyikora zikaba impamvu 200 k’U Rwanda zikaba Impamvu 2,000 kuri Afrika ndetse n’ impamvu 20,000 kwisi yose yatangajeko izo mpamvu azazibwira abanyamakuru kuburyo burambuye.

Yatangaje ko igihe kigeze abantu bagakurikira kandi bagatega amatwi Politiki yiwe itogotera murutirigongo, ikaba ikosora ikosora mu Rwanda, East Africa ndetse n’isi yose muri Rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *