
Mu isi yuzuyemo amakimbirane, ihangana n’umunaniro udashira, ubumuntu buracyafite imbaraga zo guhuza no kuzana impinduka nyazo muri sosiyete.
Waba uri ku kazi, mu rugo, ku ishuri cyangwa uri kuzigamira ejo hazaza,ubumuntu si indangagaciro gusa, ni uburyo bwo kubaho butuma byose bigira agaciro. Ni uburyo twitwara ku bandi, uko twumva abandi, n’ukuntu dufasha no mu gihe nta wutureba.
Abantu turatandukanye muri kamere ya muntu, mu myitwarire,mu mibereho yacu ya muri munsi, ndetse no mu myemerere no mu mico ariko ubumuntu ni ikiraro kiduhuza twese. Butwigisha kubona umuntu mbere yo kureba ibimuranga. Buzana ituze n’amahoro mu muryango Nyarwanda ndetse no ku isi yose.
Ubumuntu ni inseko ku muntu utazi, ni ugutanga udategereje kwishyurwa ndetse n’ugufasha utabibwirijwe. Ni icyubahiro, kwihangana, kugira impuhwe, no guhitamo kuba inyangamugayo muri y’isi yo kwihugiraho no kwikunda.
Isi ntikeneye abantu bafite imbaraga z’amafaranga cyangwa ububasha gusa ahubwo ikeneye n’abantu bafite ubumuntu. Ubumuntu si intege nke ni imbaraga. Si ibintu byakera bitakigezweho ahubwo ni byo ejo hazaza.
Ibaza uti: “Uyu munsi nakora iki cy’ubumuntu?”
Wenda byahindura ubuzima bw’umuntu cyangwa ubwawe.