
Kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Gicurasi 2026 mu Karere ka Bugesera hateraniye inama nyunguranabitekerezo yo ku rwego rw’Intara iganira ku byavuye mu bushakashatsi ku mibereho y’ingo n’ibipimo by’ubukene mu Rwanda,#EICV7.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Intara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, iyobowe na Guverineri Pudence RUBINGISA n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, Kayitesi Claudette; yitabiriwe n’Abayobozi b’Uturere, inzego z’umutekano, abahagarariye amadini,PSF, Urubyiruko, Abafite ubumuga,..

Atangiza iyi nama, Guverineri Pudence RUBINGISA yashimiye Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyakoze ubu bushakashatsi avuga ko bufasha abayobozi mu kumenya ibipimo fatizo bishingirwaho hakorwa igenamigambi no kunoza inshingano hagamijwe kwesa Imihigo, kwihutisha iterambere no guhindura imibereho y’abaturage.
Byitezwe no muri iyi nama hari buganirwe Ku ngamba zafasha uturere rwose kuzamura igipimo cy’imibereho myiza y’abaturage.

