
Kuri uyu wa mbere Ku wa 01 Nzeri 2025 Inteko Nshingamategeko y’inzibacyuho muri Burkina Faso yemeje itegeko ribuza ibikorwa by’abahuje ibitsina muri Burkina Faso. Ibi bibaye hashize umwaka urenga guverinoma yemeye umushinga w’ivugururwa ry’itegeko ry’umuryango wari uteganya guhana ibikorwa by’ubutinganyi.

Iri tegeko rishya ryemejwe ku bwumvikane bw’abadepite bose riteganya igifungo kigera ku myaka itanu, nk’uko byatangajwe n’Umunyamategeko wa Leta, Edasso Rodrigue Bayala. Yavuze ko “itegeko riteganya igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu hamwe n’amande.” Yongeraho ko abanyamahanga bazafatwa barenze ku itegeko bazahita boherezwa mu bihugu byabo.
Iri tegeko rigomba gushyirwaho umukono n’umuyobozi w’igihugu, Captain IBRAHIM Traore. Captain IBRAHIM Traoré yafashe ubutegetsi mu 2022, akuraho undi muyobozi w’igisirikare, Lt Col Paul-Henri Damiba.
Burkina Faso yari iri mu bihugu 22 gusa muri 54 byo muri Afurika byemeraga ibikorwa by’abahuje ibitsina, mu gihe mu bindi bihugu bihanwa bikomeye, harimo n’urupfu cyangwa igifungo kirekire. Uhereye igihe yabonaga ubwigenge mu 1960 avuye ku Bufaransa, Burkina Faso ntiyigeze isigarana amategeko abuza ubutinganyi nk’uko byagenze mu bihugu byakolonijwe n’u Bwongereza. Iki gihugu gikunze kubarirwa mu bifite umuco ushingiye ku idini, kandi abatari mu madini babarirwa munsi ya 10%.
Iri tegeko rishya rihuye n’urugendo rwo gukaza ingamba zo guhangana n’imibanire y’abahuje ibitsina muri Afurika. Umwaka ushize, MALI igihugu cy’umuturanyi kandi cy’inshuti ya Burkina Faso, na cyo cyemeje itegeko rihana ubutinganyi. Hariho kandi impaka n’ukutishimira ingamba z’ibihugu bikaza amategeko abuza ubutinganyi, harimo na Banki y’isi (World Bank) wahagaritse gutanga inguzanyo muri Uganda kubera ayo mategeko, ariko nyuma icyo gihano cyarakuweho. Nigeria nayo iri mu bihugu bifite ayo mategeko. Mu mwaka ushize, Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yemeje itegeko rihana ubutinganyi, ariko icyo gihe Perezida ntiyigeze arishyiraho umukono.
Mu bihugu byose, Uganda ni cyo cyafashe ingamba zikomeye cyane, kuko yashyizeho itegeko ryemeza ko hari ibikorwa by’ubutinganyi bihanishwa igihano cy’urupfu ndetse igafunga ubuzima bwose abafatwa baryamana bahuje ibitsina ku bushake.
