Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya, Burna Boy, yasabye imbabazi ku magambo yigeze gutangaza yitandukanya n’injyana ya Afrobeats, avuga ko icyo gihe atari ameze neza mu mutwe kandi atari yiteguye kwakira uko isi yabifashe.

Uyu muhanzi uzwi ku izina rye nyakuri Damini Ebunoluwa Ogulu, yashyize ahabona ubusabe bwe bw’imbabazi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC 1Xtra, Eddie Kadi, tariki 12 Nyakanga aho yagarutse ku mvugo ye yo muri 2023 ubwo yavugaga ko Afrobeats nta shingiro ifite ndetse ko abahanzi benshi baririmba muri iyo njyana badafite ubuzima bw’ukuri bufite aho buhagaze.
Ibyo bivugwa byateje impaka ndende ndetse binamubera urwibutso rukomeye.
yagize ati “Nari ndi ahantu habi mu buzima bwanjye bwo mu mutwe. Sinari mfite ibyishimo icyo gihe,” .
Afrobeats, injyana Burna Boy yafashije kugeza ku rwego mpuzamahanga, niyo yamuhesheje ibihembo bikomeye birimo na Grammy, ndetse akomeza kuyobora urutonde rw’indirimbo za Afrobeats mu Bwongereza.
Ariko icyo gihe, Burna Boy yari ntiyari yishimiye ko muzika ye yashyirwaga mu gasanduku kamwe k’injyana imwe:
Yakomeje agira ati “Ntabwo numvaga impamvu abantu bashakaga ko umuziki wanjye ushyirwa mu bwoko bumwe gusa, Ni nko kugereranya Socrates na Kendrick Lamar kuko bombi bavuga amagambo y’ubuhanga noneho ugahita uvuga ko bose ari abaraperi.”
Uyu muhanzi wigeze kuba uwa mbere muri Afurika wasusurukije imbaga y’abantu ku kibuga cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza muri 2023, yavuze ko nyuma yo kubona uko abantu babifashe, yatangiye gusobanukirwa n’impamvu ijambo “Afrobeats” rifite umumaro:
Ati “Namenye impamvu ijambo nk’iryo ryari iryo kwitabwaho. Ndabyumva neza noneho, kandi mbikuye ku mutima nsaba imbabazi ku rujijo ibyo byateje.”
Burna Boy yavuze ko yizeye ko ashobora kuba atazahora ari uwa mbere mu rukundo rw’abafana bose, ariko azakomeza kuba uwizerwa kurusha abandi mu bijyanye n’ubuhanzi.
Ibi byose bije nyuma y’uko asohoye album ye nshya yise “No Sign of Weakness”, aho yumvikanamo ashimangira ijwi rya Afrobeats, mu gihe mbere yari yaragerageje kwitandukanya n’iyo njyana. Ati “Namenye kandi nemera ko ndi uwihariye. Nta kibazo nko kuba ntazahora ndi inkundwakaza ya buri wese ariko nzaba uwambere mu byiza.“
Burna Boy akomeje kwigarurira imitima ya benshi ku isi yose, nk’umwe mu bahanzi ba Afurika bageze ku rwego mpuzamahanga mu buryo budasanzwe, kandi afite uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuziki wa Afurika.
