Ku mbuga yegereye inyubako izwi cyane ya Kigali Convention Centre (KCC) hubatswe igishushanyo gikomeye kidasanzwe n’ikiganza kinini gikoze mu byuma kizwi ku izina rya “Anti-Corruption Monument”. iki gishushanyo nticyashyizweho gusa nk’ikirango cy’umutako ahubwo ni ikimenyetso gikomeye cy’ubwitange n’ubufatanye bw’isi mu guhangana na ruswa.iki kiganza cyubatswe ku bufatanye n’igihugu cya Qatar gihabwa gusa ibihugu byagaragaje ubushake buhambaye bwo kurwanya ruswa kikaba kimaze gushyirwa mu bihugu 8 gusa mu bihugu 195 bigize isi yose. U Rwanda ni kimwe muri ibyo bihugu by’icyitegererezo mu guhashya ruswa, kimwe na Austria, Switzerland, Malaysia, Tunisia, Uzbekistan, Costa Rica, na Qatar.

ibisobanuro birambuye by’iki gishushanyo nuko buri cyuma kigize ikiganza gihagarariye igihugu kimwe ku isi, gisobanura ko isi yose ifite uruhare mu kurwanya ruswa.uko ibyuma byose bihuza bikubaka ikiganza kimwe bigaragaza ubufatanye n’ubumwe bw’ibihugu mu kurwanya ruswa nk’ikibazo gihangayikishije isi.Iki gishushanyo cyubatswe ku gitekerezo cya Qatar mu rwego rwo gushyigikira ibihugu bishyize imbere ingamba zihamye zo kurwanya ruswa.amateka yacyo mu Rwanda rero nuko ku wa 9 Ukuboza 2019 hari ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, iki gishushanyo cyashyizwe ahagaragara na Emir wa Qatar ku bufatanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. iki gikorwa cyabaye ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi mu kurwanya ruswa n’iterambere rirambye.iki gishushanyo cyashushanyijwe n’umunyabugeni ukomoka muri irak witwa ahmed albahrani akaba azwi ku rwego mpuzamahanga mu gukora ibishushanyo bifite ubutumwa bufatika. iki gishushanyo gitanga ubutumwa bukomeye ku banyarwanda bose nko gukorera mu mucyo, kwamagana ruswa, no gushyigikira ubunyangamugayo mu nzego zose z’ubuzima n’imibereho ya buri munsi. ni urwibutso ko iterambere ry’igihugu rishingira ku kwirinda ruswa no guteza imbere indangagaciro z’ubunyangamugayo n’ubutabera.
