Apuwavuro zizwi cyane ku izina rya Puwavuro cyangwa Pavuro mu cyongereza zikitwa Green pepper cyangwa Bell pepper, naho mu gifaransa Poivron ni imboga zikura ku giti kigufi, kandi ziba zifite amabara atandukanye nk’icyatsi iyo zikiri mbisi,

ariko zishobora guhinduka umutuku cyangwa umuhondo iyo zikuze neza. akamaro ka puwavuro rero zijya ziribwa ari mbisi mu salade cyangwa zitetswe.zifasha umubiri gukomera kuko zikungahaye kuri vitamin C, zikungahaye kuri vitamin A ifasha amaso cyane.zirimo ibyitwa fibre ifasha igogora kugenda neza,zongera uburyohe n’impumuro mu masosi nandi mafunguro zashyizwemo.