Burya ubwonko bwa Einstein bwaribwe!

Nkuko ubushize twabagejejeho agace ka mbere k’udushya twaranze intiti mu by’Ubumenyi Albert Einstein, Lazizi.online twabateguriye akandi gace nako kagizwe n’udushya dutanu twaranze ubuzima bwe.

6. Nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere, Albert yashakanye na mubyara we:

Mu ntangiriro za 1910, Albert yatandukanye na Maric Mileva, asiga umuryango we asubira mu Budage i Berlin, aho yahise akundana na mubyara we Elsa akaba ari we babanye kugeza mu wa 1936 ubwo Elsa yitabye Imana. Akaba yari yaratandukanye n’umugore we wa mbere mu buryo bw’amategeko (Divorce) mu wa 1919. Nkuko kandi amabaruwa atandukanye ajyenda abyerekana ngo Albert Einstein yakundaga abagore cyane kuko nyuma yo gushakana na mubyara we, ngo yaba yarakundanye n’abandi bakobwa batandatu.

7. Yamaze imyaka isaga 20, ibiro by’ubutasi by’Amerika (FBI) bimuneka:

Mbere gato y’uko Hitler afata ubutegetsi mu Budage, mu 1933, Albert Einstein yagiye gukora mu kigo gikomeye cy’ubushakashatsi buhanitse muri Amerika, i New Jersey. Bitewe rero n’uburyo mu mvugo ze yajyaga agaragaza gushyigikira abaharanira amahoro (Pacifists), abaharanira uburenganzira bw’abasivili (Civil rights) ndetse n’abarwanya kapitarisime (Capitalism), byatumye kuva yagera ku butaka bw’Amerika ibiro by’ubutasi bihora bimuneka, bakumva ibyo avugira kuri telefoni, bagasoma imeri (Emails) ze, bakamugenzura muri byose ngo barebe ko ataba ari intasi ya leta y’abasoviyeti, nyamara ntibyagira icyo bitanga kugeza mu wa 1955 ubwo Albert yitabye Imana.

8. Ni umwe muberekanye uko hakorwa ibisasu bya kirimbuzi (Atomic bomb) nyuma aza gufata iyambere mu kurwanya ibyo bisasu:

Mu mwaka wa 1930, Abadage bakoze ubushakashatsi bwo gukora igisasu gikomeye kizwi ku izina rya Bombe atomique, Einstein afatanya n’umunyabugenge w’Umunyahongiriya (Hungarian) Leo Szilard basaba uwari Perezida w’Amerika Franklin Roosevelt uburenganzira bwo gukora ubwo bushakashatsi.

Akaba rero Einstein yaragaragaje kwicuza gukomeye nyuma yaho izo bombe zikoreshejwe mu ntambara ya kabiri y’isi ubwo zakoreshejwe mu kurimbura Hiroshima na Nagasaki. Byatumye akora ubukangurambaga mu bihugu bitandukanye bikoresha izo ntwaro (Nuclear weapons) mu ntambara, yerekana ingaruka mbi igeragezwa ry’ibyo bi bombe bigira, akaba yarapfuye amaze kwandikira abayobozi b’ibihugu ibaruwa ibasaba ko bashaka uburyo bakemura amakimbirane badakoresheje ibisasu bihumanya.

9. Ku myaka 73, Einstein yasabwe kuba perezida wa Isiraheli (Israel):

Nubwo atari uwo mu Idini y’Abayahudi, ariko Einstein yakundaga kuvuga arwanya urwango rwangwaga Abayahudi. Byatumye rero mu 1952, ubwo umuyobozi wa Isiraheli Chaim Weizman yari amaze gupfa, Einstein asabwa ko bamugira perezida wa 2 w’igihugu cya Isiraheli ariko arabyanga. Mu ibaruwa yandikiye ambasaderi wa Isiraheli muri Amerika, yamubwiraga ko uretse no kuba nta mpano yabyo yifitemo ngo nta n’ubwo amenyereye gukorana n’abantu no gukora inshingano z’ubuyobozi.

10. Nyuma y’urupfu rwe, ubwonko bwa Einstein bwaribwe:

 Mu kwezi kwa kane 1955, nibwo Albert Einstein yapfuye, yishwe n’indwara yitwa “Anévrisme de l’aorte abdominale” akaba yari yarasabye ko napfa umurambo we uzatwikwa. Mu gihe rero bakoraga ibizamini byo kumenya icyamwishe (autopsie), umwe mu bamukurikiranaga, w’umuhanga mu bijyanye no gusobanura ibisubizo byavuye mu bizamini byafashwe n’abaganga (pathologist) yahise yiba ubwonko bwa Einstein ngo azabukoreho ubushakashatsi arebe aho ubwenge bwe buturuka. Nguko uko ubwonko bwa Albert Einstein bwibwe n’umushakashatsi Thomas Harvey!

 Nyuma y’uruhushya uwo mugabo yahawe n’umwana wa Einstein, abashakashatsi batandukanye bakomeje kwiga ku bwonko bwe. Mu 1999, abashakashatsi bo muri kaminuza ya Canada bemeje ko ku bwonko bwa Albert Einstein, igice cy’ubwonko ubusanzwe gikorana n’ibijyanye n’ubushobozi bwo kureba ikirere ndetse n’imibare ngo cyaba kidateye nk’ibisanzwe ngo bikaba byaba ari yo nkomoko y’ubwenge budasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *