CAF yatangaje igihe tombora y’imikino ya mbere muri Champions League na Confederation Cup izabera.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Africa (CAF) irateganya ko tombora y’imikino ya mbere (preliminary round) muri CAF Champions league na CAF Confederation cup izabera mu gihugu cya Tanzania muri Kanama 2025, mu gihe imikino ya CHAN izaba itangiye.

Ubusanzwe mu myaka yashize tombora yaberaga mu gihugu cya Misiri aho icyicaro cya CAF giherereye.

Amakipe ahagaririye u Rwanda ariyo APR Fc na Rayon Sports nibwo azamenya amakipe bizahura mu ijonjora ryambere.

Biteganyijwe ko imikino ya mbere ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup izakinwa hagati ya tariki 19-21 Nzeri 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *