Chelsea igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’amakipe nyuma yo gukura Fluminense mu nzira.

‎Chelsea igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’amakipe nyuma yo gukubura Fluminense mu irushanwa iyitsinze ibitego 2 byose bya Joao Pedro.

Iyi kipe itanze ubutumwa ko ari ikipe yo kwitega, ubwo yakatishaga itike y’umukino wa nyuma, dore ko yarushije cyane Fluminense ibifashijwemo n’umukinnyi w’umuhanga cyane , akaba ari rutahizamu yongewe ku rutonde rwa Chelsea rukina iki gikombe cy’Isi mu gace ka kabiri ko kwandikisha abakinnyi, Joao Pedro.

Umukino we wa mbere muri Chelsea Joao Pedro yinjiye mu kibuga asimbuye muri 1/4 batsinda Palmeiras 2-1. Mu gihe uyu musore ‎‎w’imyaka 23 yatsindaga Fluminense ibitego 2 ntiyabyishimiraga kubera ko iyi kipe yamureze kuva 2011-2019.

Chelsea itegereje ikomeza hagati ya PSG na Real Madrid kuri uyu wa gatatu saa tatu z’ijoro.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya makipe uzaba taliki ya 13 Nyakanga 2025, ukabera kuri sitade ya Metlife (Metlife Stadium) iherereye i New Jersey muri Amerika.

Kuva igikombe cy’isi cya makipe cyatangira taliki ya 14 Kamena hamaze gukinwa imikino 61 mu mikino 63 iteganyijwe gukinwa, muri iyo mikino hamaze gutsindwamo ibitego ibitego 188.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *