Chelsea yegukanye igikombe cy’isi cy’amakipe.

Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yegukanye igikombe cy’isi cy’amakipe cyaberaga muri Leta Zunze bumwe z’Amerika itsinze PSG yo mu Bufaransa ibitego bitatu ku busa.

Byabereye imbere y’abafana 81,118 bari muri sitade ya Metlife (Metlife Stadium) i New York barimo na Prezida wa Leta Zunze bumwe z’Amerika Donald Trump.

Ni ibitego byatsinzwe na Cole Palmer watsinze bibiri na Joao Pedro, muri uyu mukino kandi Joao Neves , umukinnyi wa PSG yabonye ikarita y’umutuku bituma PSG irangiza umukino ifite abakinnyi bacye dore ko yasigaranye abakinnyi icyenda n’umunyezamu.

Chelsea itsindiye miliyoni 84, 78 z’amadorali mu gihe Auckland ariyo kipe yabonye amafaranga macye agera kuri miliyoni 3,3 z’amadorali.

Ni mu gihe umukinnyi muto w’irushanwa yabaye Desire Doue (PSG), ‎Umunyezamu w’irushanwa akaba Robert Sanchez wa Chelsea naho Umukinnyi w’irushanwa aba Cole Palmer wa Chelsea.

Chelsea yatwaye UEFA Conference League, yashyize akadomo ku mwaka udasanzwe wa PSG bayitsinda 3 bidasubizwa, dore ko PSG yari yaratwaye ibikombe byose yakinnye muri uyu mwaka ndetse inatsindwa imikino micye.

Iki kibaye igikombe cya kabiri cy’isi cy’amakipe Chelsea yegukanye dore ko yagiherukaga muri 2021, ni mu gihe ikipe ifite ibikombe byinshi ari Real Madrid ifite ibikombe bitandatu.

Nubwo ariko ibyo bikombe bibarwa, FIFA yatangaje ko iki ari cyo gikombe cy’isi cy’amakipe cya mbere kibaye, ubwo nibazajya babara ibikombe bazajya bahera kuri iki kubera ko iki aricyo gikinwe mu buryo budasanzwe aho cyitabiriwe n’amakipe menshi (32) aturutse ku migabane itandukanye kandi cyikazajya kiba hashize imyaka ine, mu gihe icyari gisanzwe bakinaga imikino micye, cyikitabirwa n’amakipe macye kandi cyikaba buri mwaka.

Aba bakinnyi ba Chelsea bafite ibyumweru bitatu by’ikiruhuko bakagaruka kwitegura Premier League, aho bazakina na Crystal Palace tariki ya 17/8 naho PSG ikine na Tottenham tariki ya 13/8 muri UEFA Super Cup.‎

Igikombe cy’Isi cy’amakipe kizongera gukinwa nyuma y’imyaka ine mu 2029.‎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *