Dalai Lama yahakanye ko azaba ari we wa nyuma mu buyobozi bwa Buda mu Butibeti

Umuyobozi w’umwuka w’Abatibeti, Nyiricyubahiro Dalai Lama, yatangaje ko nubwo azapfa, umurage w’ubuyobozi bwe uzakomereza ku wundi muntu, bityo ko atazaba ari we wa nyuma mu rukurikirane rw’abayobora idini rya Buda mu Butibeti.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu birori by’amasengesho byabereye i Dharamshala mu Buhinde, aho asanzwe atuye kuva yahunga Tibet mu 1959, ahunga ingabo z’u Bushinwa zari zinjiye ku butaka bw’iyo ntara.

Uyu muhango wabaye mbere gato y’uko Dalai Lama yizihiza isabukuru y’imyaka 90, wizihizwa ku itariki ya 6 Nyakanga 2025. Dalai Lama, umaze imyaka myinshi azwiho kuba umuvugizi w’amahoro ku isi, yavuze ko umwanya w’ubuyobozi atari uwe ku giti cye, ahubwo ko ari umurimo w’umwuka uzakomeza gutambuka mu bandi. Yatangaje ko azavuka bundi bushya nk’uko umuco wa Buda ubiteganya, kandi ko umusimbura we azatoranywa mu buryo bwa gakondo buzwi nka reincarnation, aho abemera Buda bizera ko umuntu ashobora kuvuka inshuro nyinshi.

Dalai Lama yashimangiye ko Gaden Phodrang Trust, urwego yashinze mu 2015, ari rwo rufite uburenganzira bwo kuyobora inzira y’itorwa ry’umusimbura we, kandi ko nta gihugu na kimwe, cyane cyane Leta y’u Bushinwa, gifite uruhare cyangwa ububasha bwo kumutoranya. Yavuze ko nta muntu cyangwa igihugu gifite uburenganzira bwo gushyiraho umusimbura wa Dalai Lama atari uko biturutse mu muco w’Abatibeti.

Aya magambo akaze yavuzwe mu gihe kirimo impaka zikomeye hagati y’ubuyobozi bw’Abashinwa n’abadashyigikiye ubutegetsi bwabo ku bijyanye n’uko Dalai Lama mushya azatoranywa. U Bushinwa buvuga ko bufite uburenganzira bwo gushyiraho Dalai Lama ukurikiyeho, kandi ko bugomba gukoresha uburyo bwa kera bwitwaga “Golden Urn”, aho izina ry’umwana ushobora gusimbura ryatoranywaga binyuze mu buryo bw’amahirwe bushingiye ku buhanuzi. Ibi, ariko, byamaganiwe kure n’abayoboke ba Dalai Lama n’impuguke mu myemerere ya Buda bavuga ko ari ugukoresha politiki n’ubugizi bwa nabi mu bijyanye n’amadini.

Mu mateka, abemera Buda bo mu Butibeti bemera ko Dalai Lama ari umuntu uhagarariye imbuto y’ubwenge n’ineza ya Buda Chenrezig, kandi ko abavutse mu murongo w’abo bayobozi bakomeza uwo murage. Kuva mu kinyejana cya 14, Dalai Lama yabaye ikimenyetso cy’umuco, idini ndetse n’ubuyobozi bwa Tibet, nubwo kuri ubu Tibet iri mu maboko y’u Bushinwa kuva mu 1950.

Ibyatangajwe na Dalai Lama byitezweho kuzana impinduka zikomeye mu buryo abayoboke ba Buda bazakomeza kuyoborwa nyuma y’urupfu rwe, ndetse binatanga icyizere ko umurage we uzaramba. Kuri we, kuba hari abafite ubushake bwo gukoresha iryo zina mu nyungu za politiki, ntibikwiye kwemera kuko bizana igisa n’iyobya rubanda.

Uyu muyobozi w’imyaka 89 yavuze ko umusimbura we azatorwa mu buryo bushingiye ku kwigwaho n’abanyabugeni b’umwuka n’abakuru b’idini, hakurikijwe ibimenyetso bizatangwa n’umwuka wa Buda ubwe. Nta tariki yashyizweho ngo hatangizwe gahunda yo kumushaka, ariko biteganyijwe ko nyuma y’urupfu rwe hazatangira igikorwa cyihariye cyo gushaka aho azavukira, nk’uko byagiye bigenda mu bihe byashize.

Iyi nkuru ikomeza gukurura impaka no kwitabwaho ku rwego mpuzamahanga, cyane ko Tibet n’U Bushinwa byakomeje kugirana amakimbirane y’uburenganzira bw’abemera Buda, ubwisanzure bw’idini, n’uburenganzira bwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *