Doctall Kingslay yatanze ibyishimo ku bitabiriye Iwacu Summer Comedy Festival

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 9 Kanama 2024, giha amahirwe abataragira amazina mu mwuga wo gusetsa biyereka abafana mbere y’uko abanyarwenya bubatse izina bahabwa umwanya.

Ubwo yari ahamagawe ku rubyiniro, Doctall Kingslay yinjiranye igikapu gisa n’imyenda yari yambaye. Abari bateraniye mu cyumba cyabereyemo igitaramo bikojeje mu bicu bamwereka urukundo rudasanzwe.

Doctall Kingslay usanzwe uzwiho gushishikariza abanyamahanga gukunda u Rwanda, yateye urwenya rwinshi rwibanda kuri Perezida Paul Kagame, amugaragaza nk’umuntu udasanzwe.

Ati “Mufate telefoni zanyu mbereke, murebe ku rubuga rwa Instagram ya Perezida Kagame, murabona ko haherukaho abashyitsi yakiriye mu Biro bye! Ahora ashakira ibyiza Abanyarwanda naho twe iwacu twirirwa turwana n’ibyihebe, ubushomeri bwayogoje urubyiruko, umutekano ntawo. Ni ukuri muri abanyamahirwe!”

Iki gitaramo cyasozaga ‘Iserukiramo rya Iwacu Summer Comedy Festival’ cyitabiriwe n’abanyarwenya barimo Joshua, Prince, Umushumba, Seth Seka, Fred Rufendeke, Rusine Patrick, Joseph n’abandi benshi.

Ni mu gihe cyari kiyobowe na Anita Pendo wafatanyaga na MC Nario.

uyu munyarwenya utarahwemye kugaragaza ko akunda u Rwanda yabigarutseho muri iki gitaramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *