DONALD TRUMP WAHOZE ARI PEREZIDA WA LETA ZUNZE UMWE Z’AMERIKA YAMAZE KUGERA KURUBUGA RWA TIKTOK.

Donald John Trump perezida wa 45,wahoze ayobora Igihugu cya Leta zunzumwe z’amerika yamaze Kugera Kurubuga Rwa TikTok, Nimugihe Leta Ya amerika yo yarigeze kure umushinga wo Gusenya ikoreshwa ry’ urubuga rwa Tiktok mugihugu cyabo.

Donald Trump ubwo yarakiri kubutegetsi niwe watangije umushinga w’itegeko nshinga utorako TikTok itakongera Gukoreshwa n’ abenegihugu ba Leta zunze umwe z’Amerika, nyuma yo kugenda atawusoje yaweguriye mugenzi we wari umusimbuye kubutegetsi Joe Biden.

Mugihe rero biteguraga kuwugeza Kumusozo Nibwo Donald John Trump yagaragaye yisunga abakoresha uru rubuga.

Mugihe Kitageze kumunsi umwe Donald Trump Ageze kuri uru Rubuga yamaze gukurikirwa n’ abarenga miliyoni enye kuri TikTok, Akimara Kugera Kuri uru rubuga Yasangije abamukurikira amashusho yafashwe kuri uyu wagatandatu aho Yari Yitabiriye Umukino wo Kurwana wabereye Newark,New Jersey.

Muri ayo mashusho, uwo barikumwe aravugango “Perezida ubu ari kuri TikTok” Hanyuma Donald Trump agahita asubiza ati “Ndabyishimiye”.

Abahanga mubya politiki bavugako Kujya Kuri TikTok kwa perezida Donald Trump ari iturufu yo kugirango azatsinde amatora ateganijwe muri Leta zunze umwe z’ Amerika mumpera z’ Uyu mwaka tariki 5 Ugushyingo 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *