Dore Impamvu Kugenzura Neza imisoro ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu


Leta zikeneye amafaranga yo gutanga serivisi nk’amashuri, amavuriro n’imihanda. Imisoro ni yo nzira nyamukuru yo kubona ayo mafaranga. Iyo abaturage bishyura imisoro, baba bafasha igihugu cyabo. Ariko si ukwishyura gusa; uburyo imisoro yakiriwe n’uko ikoreshwa nabyo ni ingenzi cyane. Iyo imisoro icunzwe neza kandi igakoreshwa neza, abaturage barushaho kwizera leta ndetse iterambere ry’igihugu rikiyongera.


Iyo imisoro iri hejuru cyangwa irengeje ubushobozi bw’abantu bashobora kutayishyura. Ibigo byinshi bivuga ko imisoro ihanitse n’imicungire mibi y’imisoro bibagiraho ingaruka mbi. Iyo imisoro yoroshye kumvikana no kwishyurwa, abantu barayubahiriza kurushaho.


Imisoro iri hejuru ishobora gutuma abacuruzi benshi bahitamo gukora mu buryo butemewe n’amategeko , aho batishyura imisoro. Ibi bituma leta ibura amafaranga. Ubushakashatsi bwerekana ko iyo imisoro yazamutse, ibikorwa by’ubucuruzi bishya bigabanuka. Kugabanya imisoro bifasha ubucuruzi buto kwiyongera no gutanga akazi.


Abaturage n’abacuruzi bifuza kubona inyungu ivuye ku misoro bishyura. Bakeneye imihanda myiza, amavuriro meza, n’amashuri akora neza. Mu bihugu bimwe, nubwo imisoro ari mike, serivisi zitangwa ni nziza kuko amafaranga y’imisoro akoreshwa neza.


Imisoro myiza ifasha ibigo byinshi kwiyandikisha no gukora mu buryo bwemewe n’amategeko. Ibi bituma leta ibona imisoro myinshi kandi bigatanga akazi.


Ubugenzuzi bw’imisoro bufasha kureba niba imisoro yishyuwe neza. Ariko iyo bwakozwe nabi bushobora kugora abacuruzi n’bandi bishyura imisoro. Gukoresha uburyo bwiza kandi bw’umvikana bifasha leta kumenya abasoresha batizerwa batabangamiye abandi bose. Iyo imisoro icunzwe neza kandi ikorohereza abayishyura, bituma abacuruzi bishyura neza kandi ubukungu bukagenda neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *