
Umugabo ukize cyane mu ikoranabuhanga, Elon Musk, wahawe uburenganzira bwihariye bwo kuba umukozi wa Leta kugira ngo ayobore Ishami rishinzwe guteza imbere imikorere ya Leta (Department of Government Efficiency, DOGE), yatangaje ko igihe cye mu buyobozi bwa Trump kigeze ku musozo.
Mu gihe yari ayoboye DOGE, Elon Musk yashinzwe kugabanya umubare munini w’abakozi ba Leta nk’igice cy’ingamba za Donald Trump zo kugabanya uko Leta ikoreshamo amafaranga. Yabitangarije kuri X, urubuga nkoranyambaga abereye nyiraryo agira ati “Kuko igihe nari narateganyirijwe nk’Umukozi wihariye wa Leta kigeze ku musozo, ndashimira Perezida @realDonaldTrump ku mahirwe yampaye yo kugabanya imikoreshereze y’amafaranga idafite umumaro,” “Inshingano za @DOGE zizakomeza gukomera uko igihe kigenda, kuko bizaba umuco muri Leta yose.”

Iyi nyandiko ya Elon Musk ije nyuma y’uko yari amaze kugaragaza impungenge ku bijyanye n’icyemezo cya Perezida Trump cyo kugabanya imisoro no gukata ingengo y’imari, aho yavuze mu kiganiro na “CBS Sunday Morning” ko abona ibyo bishobora kongera icyuho mu ngengo y’imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikanabangamira ibikorwa bya DOGE. Mu buryo butandukanye, umuyobozi wo muri White House yavuze ko Elo Musk atangira uyu munsi inzira yo kuva muri gahunda ya Leta, bikaba birimo n’ibyangombwa by’inyandiko.