Ese Abongereza Barahindura Amateka? Byinshi ku mukino wa Arsenal na PSG

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, ikipe ya Arsenal irasura Paris Saint-Germain (PSG) mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions League, uteganyijwe kubera kuri Stade Parc des Princes, i Paris. PSG yizigamye igitego 1-0 yakuye i Londres mu mukino ubanza, cyatsinzwe na Ousmane Dembélé.

Amakuru y’Imvune n’Abakinnyi Bagarutse

Arsenal: Ikipe ya Mikel Arteta iracyafite ikibazo cy’imvune ku bakinnyi nka Gabriel Magalhães, Kai Havertz, Gabriel Jesus, na Takehiro Tomiyasu. Abandi nka Riccardo Calafiori, Jorginho, na Jurrien Timber baracyari mu bibazo by’imvune. Gusa, Thomas Partey yagarutse nyuma yo kurangiza ibihano byo guhagarikwa .

 PSG: Ku ruhande rwa PSG, Presnel Kimpembe ntarakina, naho Lee Kang-in afite ikibazo cy’imvune. Ousmane Dembélé, watsinze igitego mu mukino ubanza, nawe yagarutse nyuma yo gukira imvune y’imitsi y’inyuma y’akaguru.

Icyo Abatoza Bavuga

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, arashishikariza abakinnyi be kwitanga no gukoresha amahirwe yose bafite kugira ngo bagere ku mukino wa nyuma.

Ku ruhande rwa PSG, umutoza Luis Enrique arashimangira ko ikipe ye igomba gukomeza gukina nk’ikipe imwe, yirinda amakosa ashobora gutuma batsindwa.

Abakinnyi b’ingenzi kuri uyu mukino

  • PSG: Ousmane Dembélé, umaze gutsinda ibitego 26 muri uyu mwaka w’imikino, aritezweho kongera gutanga umusaruro. Umusore w’imyaka 19, Désiré Doué, nawe aritezweho gukomeza kwitwara neza nk’uko yabigenje mu mukino ubanza .

Arsenal: Bukayo Saka, umaze kugira uruhare mu bitego 7 mu mikino 5 ya Champions League yakiniye mu rugo, aritezweho kuba igikoresho gikomeye mu busatirizi bwa Arsenal. Thomas Partey nawe yitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kibuga hagati

Arsenal irasabwa gutsinda byibura ibitego 2 kugira ngo ikomeze, mu gihe PSG izaba ishaka kurinda igitego 1 ifite. Uyu mukino urateganyijwe gutangira saa tatu z’ijoro (21:00) ku isaha ya Kigali.

Abafana b’umupira w’amaguru barategereje kureba niba Arsenal izashobora guhindura amateka, cyangwa niba PSG izagera ku mukino wa nyuma wa Champions League bwa kabiri mu mateka yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *