Ese birashoboka Kubaka Ikizere n‚Ubushobozi mu Bafite Ubumuga?

Mu buzima bwa buri wese, hari igihe yumva ko afite intege nke cyangwa ko nta gaciro afite. Ibyegeranyo mpuzamahanga bigaragaza ko 85% by’abatuye isi bahura n’ibihe byo kwiheba no kwitakariza icyizere. Gusa, abafite ubumuga bo bibageraho ku rugero ruri hejuru cyane kubera imbogamizi bahura na zo buri munsi. Izi mbogamizi zishobora kuba izishingiye ku miterere ya sosiyete, imyumvire, cyangwa uburyo abantu babafata nk’aho badafite ubushobozi. Iyo umuntu ahora yumva ko adashoboye, bigira ingaruka ku buzima bwe bwose ku mibanire, ku myigire, no ku nzozi ze z’ahazaza.

Kwiyemera, cyangwa icyizere umuntu yifitiye, ni ukumenya ko afite agaciro, nubwo yaba afite intege nke. Ni ukumva ko ibyo ushoboye bihagije, kandi ko uri umunyamumaro mu muryango mugari. Kwiyizera ntibivuze kwiyemera cyangwa kwishyira hejuru y’abandi, ahubwo ni ugushyira mu gaciro ko ushoboye kandi ukwiye kubahwa. Iyo umuntu afite icyizere, atekereza neza, akanafata ibyemezo byiza kandi akihatira kugera ku ntego ze. Iki cyizere ni cyo gituma umuntu yiyitaho, akita ku mibereho ye, kandi akifuza kwiteza imbere mu buryo bwose bushoboka.

Kubona ko ufite ubumuga ntibikwiye kugutera ipfunwe no kwiheba. Nubwo imyumvire y’abandi ishobora kugutera igikomere, umuntu afite ubushobozi bwo guhindura uko yifata. Hari ubwo abantu bagufata nk’udashoboye, ariko igihe wowe utemera iyo myumvire, uba uteye intambwe ikomeye. Ubushobozi ndetse n’ibindi byose bitangirira mu mutwe no mu mutima, kandi hari amahirwe menshi yo kwiyubaka no kwigarurira icyizere. Kwiyakira ubwawe ndetse nuko uri ni intambwe ya mbere yo gutangira ubuzima bufite icyerekezo.

Ni byiza ko umuntu atiyibagiza ko afite byinshi bimuranga kurenza ubumuga afite. Kwandika urutonde rw’impano, ibyo ukunda n’ibyo ushoboye gukora bishobora kugufasha kwisubiramo no kumenya ko ufite byinshi ushoboye. Ibi bituma utibanda ku byo udashoboye gusa, ahubwo bituma ufata umwanya wo kwishimira ubuzima bwawe ukanamenya ko wihariye. Kwitoza kubona ibyiza mu buzima bigira uruhare rukomeye mu kongera icyizere. Iyo umuntu yisuzuma mu buryo bwiza, atangira no gukunda ubuzima bwe uko buri.

Iyo umuntu yihesha agaciro akagerageza gukora bimwe ku giti cye, akomera mu mutima no mu bitekerezo. Imyitwarire yo kwishingira inshingano zoroheje nk’ukwiga gukoresha imodoka rusange cyangwa gutegura amafunguro, bishobora kuba intangiriro y’impinduka zikomeye. Kwigenga mu mirimo ya buri munsi bituma umuntu atumva ko ahora akeneye abandi. Iyo umuntu yipangira ubuzima bwe, abasha kubona ko ashoboye kandi ko agira uruhare mu mibereho ye. Uko yongera ibyo ashoboye gukora ku giti cye, ni ko icyizere kigenda cyiyongera.

Kwiga umwuga, gutangira gukora ibyukunda cyangwa kwitabira ibikorwa by’imyidagaduro na byo byongera ikizere cy’umuntu . Ibi bikorwa bituma umuntu agira ibyo yishimira, bigatuma yumva ko agira uruhare runini mu buzima bwe no mu muryango. Kuba mu itsinda rifasha abandi ndetse no kwitanga byongera umunezero no kumva ko hari icyo ushoboye. Iyo umuntu akora ikintu kimushimisha, atangira kukigira umwuga, bikamuha imbaraga nshya. Gutanga umusanzu mu muryango bituma umuntu yumva ko afite agaciro n’uruhare rukomeye mu iterambere ry’ umuryango.

Hari igihe umuntu abura icyizere bitewe no kugereranya ubuzima bwe n’ubw’abandi. Gusa, buri muntu afite ubushobozi bwe, intege nke ze n’umwihariko. Kwemera uwo uri we, uko uri, ni ikintu gikomeye mu rugendo rwo kwiyubaka. Iyo umuntu atagifite igitutu cyo kuba nk’abandi, atangira kwishimira uko ameze. Icyizere gishingira ku kwemera ko udakwiye kuba nk’undi muntu kuko uri uwagaciro.

Iyo umuntu yihaye intego birashoboka ko yagenda azigeraho ndetse bikamwongerera ikizere. Intego zifasha umuntu kudacika intege no kubona intsinzi mu byo yiyemeje. Kugira intambwe nto zifatika zigufasha kugera ku ntego zawe, bigira uruhare mu kwerekana ko ushoboye, kandi bitanga icyizere cyo gukomeza. Kandi uko intego zigerwaho, ni ko icyizere cyiyongera. Ibi bigaragaza ko kwiyubaka bidashoboka mu gihe umuntu atatangiye buhoro buhoro, ariko zifite icyo zimaze.

Hari imiryango idaharanira inyungu. Ifite gahunda yo gufasha abafite ubumuga, babashishikariza kwitabira ibikorwa bitandukanye birimo guteka, koga no kuganira n’abandi. Ibi bituma bongera kwiyumva nk’abantu bashoboye kandi bafite aho babarizwa mu muryango.Haba hari abakozi b’inararibonye n’inshuti z’aba banyamuryango bafasha buri umwe kugera ku bushobozi bwe bwihariye no kubaka icyizere kirambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *