Ese Gehinomu ni ahantu h’Ibihano cyangwa ni ikigereranyo? Ibyo Bibiliya ivuga n’icyo abahanga babitekerezaho

Ubusanzwe umuntu acyumva Gehinomu yumva ari ijambo rikanganye, rikunze kugarukwaho mu nyigisho za gikirisitu no mu biganiro bivuga ku iherezo ry’ubuzima. Ariko se, Gehinomu ni iki koko? Bibiliya iyivuga ite? Ese ni umuriro w’amateka cyangwa ishusho y’umuburo w’Imana?

Duhere ku isoko y’ukuri – Bibiliya – kandi tunumve uko abahanga babyumva. Gehinomu muri Bibiliya ni ijambo risobanura byinshiIjambo “Gehinomu” rifitanye isano n’Igiheburayo “Ge Hinnom” (umusozi wa Hinomu), ahigeze gutambirwa abana ibitambo by’ibigirwamana nka Moleki (Yeremiya 7:31). Nyuma y’aho, ahantu nka nkaho hagiye habonwa nk’isura y’ahateranirizwa ibihano bikomeye, biteye ubwoba, ndetse hakaba n’umuriro udashira.

Yesu Kristo ubwe yakunze kugaruka kuri Gehinomu mu nyigisho ze. Muri Matayo 10:28 “ Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu.”

Ahandi hatandukanye nko muri Matayo 25:46, Bibiliya yerekana ko hari ubugingo bw’iteka ku bizera, ariko n’ibihano by’iteka ku batizera abo bazajyanwa mu gihano cy’iteka, ariko abakiranutsi bajye mu bugingo buhoraho.

Abahanga bavuga iki kuri Gehinomu?

Abenshi mu bahanga b’Abakirisitu bemeza ko Gehinomu ari ahantu nyakuri h’iteka ryose, aho abantu bazababarizwa mu buryo bw’umwuka no ku mubiri. Bavuga ko umuriro, amarira, umwijima, n’akaga byavuzwe na Yesu bishushanya ukubura burundu urukundo rw’Imana.

Hari n’abandi bavuga ko Gehinomu ishobora kuba ishusho cyangwa ikimenyetso cy’ubutandukane bwa burundu n’Imana, aho umutima w’umunyabyaha uba waranze gucishwa bugufi. Umuhanga C.S. Lewis yabivuze mu buryo bw’umwimerere ati “Gehinomu ni ahantu abantu bahitamo kuba kure y’Imana kubera ubwigenge bw’ikirenga.”

Ese Imana y’Urukundo yateza abantu ibihano by’iteka?

Iki ni ikibazo gikomeye abantu benshi bibaza. Ariko Bibiliya igira iti “Ubabwire uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho. Nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe?’ Ezekiyeli 33:11

Yesu Kristo yaje nk’inzira yo gukiza abantu ibyo bihano. Muri Yohana 3:16, harimo ubutumwa bw’icyizere: “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”

Bibiliya ntabwo ihisha ukuri ku iherezo ry’ubuzima. Gehinomu ni ishusho ikomeye yo kwibutsa ko hari iherezo ku buzima bwose, kandi hari inzira ebyiri: gukomeza ubuzima hamwe n’Imana cyangwa kuyibaho kure iteka ryose.

Gehinomu si ishusho y’ubwoba , ahubwo ni impuruza y’urukundo rw’Imana ishaka kutubuza gupfa. Iyo dusomye aya magambo, twibuka ko igihe cyo kwihana ari ubu, mbere y’uko igihe cy’ubugingo gihita burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *