Mu rukundo, abantu barasomana, baraganira, baraseka, bakamarana igihe, ariko hari ikintu cyihariye gikora ku mutima kurusha ibindi: impano. Nubwo yaba nto cyangwa yoroheje, guha impano uwo ukunda ni kimwe mu bimenyetso bikomeye by’urukundo rutekerejweho, rufite ishingiro, kandi rugaragaza ko uwaguha impano akwitayeho by’ukuri.
Impano si amafaranga menshi cyangwa ibintu bihenze. Ni igikorwa gito kivuga byinshi. Iyo umuhungu cyangwa umukobwa aguhaye indabo, isaha, inkweto cyangwa agakarita kanditseho amagambo meza, aba akwereka ko yibuka ibyawe, ko yifuza ko wishima, kandi ko aguha agaciro. Izo mpano ziba zifite ubutumwa bwihishe inyuma yabyo, nubwo rimwe na rimwe ubutumwa bwaba ari “Ndagukumbuye”, “Nkwitayeho”, cyangwa se “Ndagukunda”.

Mu rukundo nyarwo, guha impano ntibigomba kuba inshuro imwe gusa cyangwa ibiba gusa ku minsi yihariye nka Saint Valentin cyangwa umunsi w’amavuko. Impano igira agaciro iyo itanzwe biturutse ku mutima, igihe icyo ari cyo cyose. Rimwe na rimwe, umuntu aguha impano idahenze ariko irimo ishyaka, igitekerezo, ndetse n’urukundo rwinshi.
Abahanga mu mibanire bemeza ko guha impano ari bumwe mu buryo abantu bagaragazamo urukundo (love languages). Hari abakunda amagambo meza, abandi gukoranaho, abandi kumarana igihe, ariko hari n’abumva urukundo binyuze mu guhabwa impano. Iyo ukunda umuntu ugomba kumenya uburyo yakira urukundo, niba ari mu mpano, iryo ni isoko ry’ibyishimo kuri we.
Iyo impano itanzwe neza, ituma urukundo rukura, rukomera, ndetse rukagira igikundiro kurushaho. Bituma uwo ukunda yumva ko atari wenyine, ko atekerezwaho, ko afite agaciro, ndetse ko abayeho mu mutima wawe.
Bityo rero, guha impano uwukunda si igikorwa cy’ubuntu gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’urukundo rutekerejweho. Ntuzategereze ko ubona menshi ngo utange impano kuko akenshi igikora ku mutima si igiciro, ahubwo ni igitekerezo kiyiherekeje.
Ese wowe impano zagize uruhare mu rukundo rwawe? Cyangwa uracyategereje izagutungura? Twandikire kuri Lazizi.news, tuganire nk’abasomyi.