
Amakimbirane ya Israel na Iran yiganjemo politiki n’iyobokamana mu Burasirazuba bwo hagati (Middle East), Israel na Iran bikomeje gushyamirana. Israel ishinja Iran guteza umutekano muke biciye mu gushyigikira imitwe irwanya ubuyobozi bwayo nka Hamas na Hezbollah. Iran nayo ifata Israel nk’umwanzi ukomeye mu karere.
Aho bitandukaniye, Iran ni igihugu cy’Idini ya Kisilamu (Shiite), naho Israel ni icy’Abayahudi. Uko kutumvikana gushobora gufata isura y’intambara nini, bigatera impungenge isi yose kuko kugeza Ubu habarurwa abamaze kuyigwamo babarirwa hagati ya 400-950.
Ese Bibiliya yavugaga ibi bintu?
Ku basoma Bibiliya,Yesu Kristo yabwiye abigishwa be ko bazumva iby’intambara, ishyanga rizahagurukira irindi shyanga… Matayo 24:6–7.
Bibiliya yahanuye ko mbere y’imperuka hazabaho intambara nyinshi, amapfa, indwara, n’ibindi byago kandi ibi byose bigaragara cyane muri iki gihe.
Ese Iran na Israel biri mu Byanditswe Byera?
Iran ivugwa muri Bibiliya nka “Persia”, nk’uko tubisanga muri Ezekiyeli 38:5 “Kandi hamwe na bo hari Persia, Etiyopiya na Puti…” Aha Bibiliya ivuga ku mahanga azafatanya gutera Israel, mu ntambara z’iherezo. Abasobanura Bibiliya bamwe babihuza n’ibihugu biri muri ako karere, birimo Iran (Persia), byavuzwe ko izafatanya na bagenzi bayo kurwanya Israel.
Nubwo Bibiliya yagiye ihanura ibihe bukomeye bityo ariko kandi hari n’inkomezi itanga nk’aho Yesu Kristo yaburiye abamwizera ko badakwiriye gutinya ahubwo bagomba kuba maso bagasenga igihe cyose (Luka 21:9, 36) Aho kugira ubwoba, umukristo akwiye guhora yiteguye, asenga kandi asoma Bibiliya. Ibi bihe ntibikwiye kuturangaza, ahubwo bikwiye kutwibutsa kwegera Imana.
Intambara hagati ya Iran na Israel si iya mbere, ariko uko ibintu bihagaze biri gutera benshi kwibaza niba ibi ari ibimenyetso by’iherezo ry’isi. Nubwo igihe nyacyo kitazwi, ibimenyetso biriho, kandi umuntu wese asabwa kwitegura kurushaho Kandi Imana ishaka ko abantu bizera Yesu Kristo bagakira.