Ese Koko Hari Abagore Bahisemo Kuguma uko bari,ntibifuze Kwihindura cyangwa kwibagisha?

Mu gihe abantu benshi bamaze gutera intambwe yo kuva ku bitekerezo bya kera by’uko ubwiza bugaragara gusa inyuma, ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abagore bo mu kigero cya Generation X (abavutse hagati ya 1965–1980) bari guhindura imyumvire ku bwiza nyabwo , aho ahanini usanga bushingiye ku mico myiza aho kuba ku isura. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kugira umutima mwiza, kuvugisha ukuri, no kugira ubutwari bwo kurengera inshuti biri mu bimenyetso bikomeye by’ubwiza nyakuri.

Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko kuba wishimye, gukunda guseka, no kwemera ko umubiri uhora uhinduka na byo bifatwa nk’ibimenyetso by’ubwiza nyabwo. Ibi bigaragaza ihinduka mu mico aho benshi mu bagore bo muri Gen X bahitamo kwihanganira no kwakira imibereho yabo uko imeze aho kwigana ibyo abandi batekereza.

Abagore 58% bo muri Gen X bavuga ko bageze aho kumva neza ubwiza nyakuri aho bugaragarira. Aba bagore, benshi muri bo bari mu myaka ya za 40 na 50, bafite icyizere, bafite intego, kandi bahitamo kwita ku buzima bwabo aho kwiruka inyuma y’ibyo sosiyete ishaka kubategeka.

Icyizere ni kimwe mu bintu bigaragara nk’inkingi y’ubwiza bushya, kuko abagore barenga 60% bavuga ko bishimira uko basa. Aho gushakisha isura nziza cyangwa kugerageza kugaragara nk’abakiri bato, aba bagore bashimira imyaka yabo, ubwenge bungutse, n’udushya twabo tubaranga.

Igice kimwe bavuga ko bakurikiza indyo yuzuye kandi bagakora imyitozo ngororamubiri buri gihe, mu gihe 40% bavuga ko bihereza umwanya wo kuruhuka igihe bikenewe. Uyu mubano hagati y’ubuzima bw’umubiri n’ubw’umutima ugaragazwa nk’inkingi y’ingenzi mu gutuma umuntu yumva ko ari mwiza mu buryo bwimbitse.

Ubushakashatsi bwerekana ko abagore ba Gen X bafite icyizere kandi bishimira ubwiza bwabo. Imyaka bafite ibaha imbaraga kuko ibabera ikimenyetso cy’ubumenyi, uburambe, n’icyizere bungutse.” Ibi bigaragaza ko ubwiza budatakara uko umuntu akura, ahubwo burushaho gukura no gukomera.

Urutonde rw’ibimenyetso 45 by’ubwiza nyabwo rwerekana ko kugira ineza, kuvugisha ukuri, no gutuma abandi bumva bamerewe neza ari byo biza ku isonga. Ibindi bimenyetso nko kwihanganira abandi, kwiyakira uko uri, kuba umuntu wishimye, no kugira ubushobozi bwo kwisekera ku makosa yawe bigaragaza ko ubwiza bushingiye ku kuri no ku gukura mu mitekerereze.

Iyi myumvire mishya y’ubwiza irerekana ko ku bagore benshi bo muri Gen X, ubwiza butagishingiye ku kuba muto cyangwa usa neza, ahubwo bushingiye ku buzima bufite icyo busobanuye, burimo ibyishimo, gukomera ku ntego, n’impuhwe. Ubutumwa nk’ubu bushobora guha imbaraga abagore b’ingeri zose kugira ngo basubire ku buryo basobanura ubwiza nyabwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *