
Ubuhinzi si ugutera imbuto gusa no kweza imyaka. Ni urufunguzo rukomeye rwo kurwanya ubukene bukabije no guteza imbere ubukungu. Ubushakashatsi bwerekana ko iterambere rishingiye ku buhinzi. Bwerekana ko ubuhinzi bufite ubushobozi bwo kugabanya ubukene inshuro 2 kugeza kuri 3 kurusha izindi nzego z’ubukungu, cyane cyane ku bakene kurusha abandi.
Uretse guha abantu ibyo kurya, ubuhinzi butanga akazi kuri miliyoni z’abantu kandi bushobora gutanga akazi mu byiciro bitandukanye by’ubucuruzi bujyanye n’ibiribwa. Uhereye ku bahinzi, abatunganya ibiribwa, kugeza ku babigeza ku isoko, bose bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Iyo abantu babonye iryo yuzuye, hari irwara badashobora kurwara, bakora neza kandi bagatekereza ku mishinga y’iterambere ntankomyi.
Akarusho, ubuhinzi bushobora no gufasha isi kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Hashyizweho uburyo buhendutse kandi buboneka vuba bushobora kugabanya hafi kimwe cya gatatu cy’imyuka ihumanya iva mu buhinzi n’inganda zibiribwa.

Ariko rero, kutagenera ubuhinzi ishoramari rihagije n’ibihembo bifatika ku bakora uwo murimo, bituma ibihugu bidashobora kungukira cyane kuri uwo murimo. Intambara, ibihe bidasanzwe by’ikirere, n’ibibazo by’ubukungu bikomeje kudindiza gahunda yo kugaburira miliyari 10 z’abantu nkuko byaribiteganyijwe muri 2050, kandi bitera benshi gusubira mu bukene bukabije. Ubu, abarenga miliyari 2 babayeho mu bushobozi buke ku buryo kubona ibiribwa bihagije bitabashobokera, ndetse benshi ntibashobora kubona indyo yuzuye.
Kugira ngo tugaburire abantu uyu munsi bisaba impinduka zikomeye mu buryo ibiribwa byera kandi bigera kuba bitunganya ndetse n’ababikoresha. Kugira ngo tugaburire ab’ejo hazaza, bisaba kurinda umutungo uva ku bimera cyane cyane ibiribwa.
Ubuhinzi si ukubona ibyo kurya gusa. Ni ugushyigikira imibereho myiza, ubukungu butajegajega, n’ahazaza heza kuri bose.