
Mu rwego rwo kurengera abana bo mu mihanda ku isi hose , Umuryango w’Abibumbye washyize ahagaragara inyandiko yitwa “General Comment No. 21”, igamije kurengera uburenganzira bw’abana baba mu mihanda. Iyi nyandiko ije gufasha ibihugu gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana, yemeza ko n’abana baba mu mihanda bagomba guhabwa uburenganzira n’ubufasha nk’abandi bose.
Abana baba mu mihanda ni abana baba cyangwa bakorera mu mihanda bonyine, bari kumwe n’abo bavukana cyangwa n’imiryango yabo. Abo bana akenshi baba mu buzima bugoye, batagira aho baba hizewe, bakabura ubuvuzi, amashuri, n’uburinzi bukwiye. Gusa, n’ubwo biboneka ko babayeho nabi ku rundi ruhande baba bafite uburenganzira nk’abandi bose.
Umuryango w’Abibumbye binyuze mu masezerano yitwa “Convention on the Rights of the Child”, usaba ibihugu byose byayasinye gukurikiza inshingano zo kurinda abana bose, by’umwihariko abari mu kaga. Aya masezerano yemewe no hafi ibihugu byose ku isi, kandi avuga ko umwana wese agomba kwitabwaho no kurindwa, hatitawe ku buzima n’imibereho arimo.
Iyi nyandiko ya GC 21 itanzwe n’impuguke 18 zigize Komite y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’abana. Iributsa ko abana baba mu mihanda bagomba guhabwa uburenganzira nk’abandi. Barasabwa guhabwa umutekano, kwemererwa kwiga, kubona serivisi z’ubuvuzi, ndetse n’amahirwe yo kugira ejo heza.
GC 21 irasaba ibihugu byose gufata ingamba zihamye zo kwita ku bana bo mu mihanda harimo kubageraho binyuze mu mibare y’ibarura, gushyiraho politiki n’amategeko abagarukira, no gushyira mu bikorwa gahunda zibafasha kuva mu muhanda no kubona imibereho iboneye. Irashishikariza kandi ibihugu gukorana n’imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bafatanyabikorwa mu gutanga ibisubizo birambye.

Ikindi gikomeye ni uko iyi nyandiko isaba ko abana baba mu mihanda bajyanwa mu biganiro bibareba, bakagira uruhare mu byo bafatirwa. Ibi bikaba bigamije guca imyumvire mibi yo kumva ko abana baba mu mihanda ari imbogamizi , ahubwo bakarushaho kubabona nk’abantu bafite ubushobozi n’uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’ibihugu.
Nk’uko isi yihutira guhangana n’ibibazo bikomeye nk’ubukene, ubushomeri n’uburwayi, GC 21 irerekana ko gufata iya mbere mu kurengera uburenganzira bw’abana baba mu mihanda ari inshingano, si amahitamo. Abana bose bakwiye kubona amahirwe yo kubaho, gukundwa, kwitabwaho no kugira ejo heza , yaba ari uwo mu rugo cyangwa uri mu muhanda.