Ese Koko Uburere n’Urufunguzo rwo Kwiyubaka, Ubuvuke ni Amateka gusa?

Mu buzima bwa muntu, hari ibintu bibiri bikunze kugereranywa: ubuvuke n’uburere. Ubuvuke ni inkomoko yawe cyangwa se aho wavukiye, abo wavutseho, n’ibyagukujije mu muryango. Uburere bwo ni ibyo wigishijwe, uko warezwe, imico wabayemo, n’indangagaciro watojwe. Abenshi bagira ngo iyo umuntu avutse neza, byose biba bikemutse, ariko si ko biri.

Hari abantu benshi bavukiye mu miryango ikize, bafite byose bikenewe haba amafaranga, amazu, imodoka, n’ubundi butunzi. Ariko iyo batagize uburere bwiza, ibyo byose ntacyo bibamarira. Bihinduka ubusa ubundi bakibera abanyabirori gusa, badafite ikinyabupfura, ubupfura, cyangwa umurongo ubafasha kugera ku ntsinzi irambye.

Ku rundi ruhande, hari abavukiye mu bukene, batagira n’umwambaro wo kwambara, ariko bakarerwa neza. Bakigishwa kubaha, gukunda umurimo, kugira intego no kwigirira icyizere. Abo bantu bagenda bazamuka gahoro gahoro, bakarenga inkomoko yabo bagashingira ku burere bahawe.

Uburere bwubahisha umuntu ndetse bukamuremamo ikizere. Ni bwo butuma amenya gutandukanya ikiza n’ikibi, kwifata mu gihe cy’amakuba, no gufata ibyemezo byubaka. Umuntu uhawe uburere bwiza ahora yitwara neza, agira umutima mwiza, kandi agira icyo amarira abandi. Ubuvuke nta bwo buguha ibyo byose.

Iyo umuntu afashwe nk’ikiraro cyo kubaka ejo hazaza, burya si uko yavutse bifite igisobanuro kinini, ahubwo ni uko yatojwe n’uko yahawe umurongo w’ubuzima. Uburere ni nk’isoko y’ubwenge, imyifatire, n’imyemerere izamufasha mu nzira yose azacamo.

Ababyeyi bafite inshingano ikomeye cyane mu muryango. Ntibagomba kwibanda ku byo bagurira abana gusa, ahubwo bagomba gutanga uburere bufatika. Kwigisha indangagaciro, kwereka abana urugero rwiza no kubigisha gukunda umurimo biruta kubasigira ubutunzi gusa.

No mu mashuri, abarimu bagira uruhare runini mu burere bw’umwana. Si ukwiga amasomo gusa, ahubwo ni ukwigishwa kuba umuntu w’inyangamugayo. Iyo uburere bwashyizwe imbere, sosiyete yose iba ifite icyizere cy’ejo hazaza heza.

Mu by’ukuri, uburere ni inkingi y’iterambere. Abantu bafite uburere bwiza ni bo bubaka igihugu, bakarengera abandi, kandi bagatanga icyizere. Iyo umuntu afite uburere, ahinduka umuturage w’inyamibwa, kabone n’ubwo yaba yaravukiye mu buzima bugoye.

Ni yo mpamvu tuvuga tuti: “Uburere buruta ubuvuke.” Kuko ubuvuke ushobora kubuvukiramo udafite amahitamo, ariko uburere bushobora kuguhindura ukaba uwo wifuzaga kuba. Iyo rero dushishikariza ababyeyi n’abarezi guha abana uburere bwiza, tuba turi gutegura ubuzima bwiza bw’igihugu cyose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *