Ese waruziko buzima bwawe buri mu biganza bw’impyiko

Impyiko ni inyama ebyiri ziba mu nda y’inyuma, hafi y’umugongo. Nubwo zitagaragara nk’amaso cyangwa amaguru, impyiko zifite akazi gakomeye: gusohora imyanda mu maraso, kugenzura ingano y’amazi mu mubiri, no gukurikirana imyunyu ngugu.Ariko se, abantu benshi baba bazi ko impyiko zabo zifite ikibazo? Oya. Indwara y’impyiko ikunze gutera buhoro buhoro, kuburyo abantu benshi bayimenya yamaze kwangiza byinshi mu mubiri.Nk’uko bisobanurwa na Dr. Niyonzima Jean Paul, umuganga w’indwara z’imbere mumubiri, “indwara y’impyiko ni indwara yihisha, ikarinda igaragaza ibimenyetso ari uko impyiko zangiritse cyane. Abantu benshi baza kwa muganga bamaze kugera mu cyiciro gikomeye.”Iyi ndwara ishobora guterwa n’impamvu nyinshi zirimo indwara ya diyabete, umuvuduko w’amaraso, kunywa amazi make, cyangwa imirire mibi. Hari n’abagira impyiko mbi kubera gukoresha imiti uko babonye cyangwa kunywa ibiyobyabwenge.Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo: gucika intege, kubura appetit, kubyimba amaguru n’amaboko, kuribwa mu nda y’inyuma, no kujya ku bwiherero inshuro nkeya cyangwa nyinshi kurusha ibisanzwe. Hari n’ababona inkari zirimo amaraso cyangwa iz’umuhondo bikabije.Kugira ngo umuntu amenye uko impyiko ze zimeze, asabwa kwipimisha byibuze rimwe mu mwaka, cyane cyane niba afite diyabete, umubyibuho ukabije cyangwa umuvuduko w’amaraso.Dr. Niyonzima akomeza agira ati: “Kuvura indwara y’impyiko bisaba kuyimenya hakiri kare. Iyo igaragaye vuba, hari imiti n’imirire byihariye bifasha kuyirwanya. Ariko iyo impyiko zangiritse burundu, umuntu asigara yifashisha ‘dialyse’ cyangwa agashakirwa impyiko nshya.”Ibyo byose byerekana ko kurinda impyiko biruta kubivura. Kugabanya umunyu mu byo turya, kunywa amazi ahagije, kurya imboga n’imbuto, no kwirinda kunywa inzoga n’itabi ni ingenzi. Nanone, abantu bagomba kwirinda gufata imiti uko biboneye batabajije muganga.Muri make, impyiko ni nk’imashini isukura amaraso. Iyo iyo mashini yangiritse, ubuzima bwose bushobora guhagarara. Ni yo mpamvu dusabwa kubifata nk’inkingi y’ubuzima, tukazirikana buri munsi.

Lazizi News irakangurira buri wese gusuzumisha impyiko ze. Kubungabunga ubuzima ntibitangira igihe warwaye, bitangira igihe wifitiye amakenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *