
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF) Gen.MUHOOZI Kainerugaba akaba n’umuhungu wa Perezida wa Uganda Nyakubahwa YOWELI KAGUTA MUSEVENI yatangaje ko atumva neza ukuntu igihugu cy’Ubudage cyohereje Ambasaderi mugufi wo kugihagararira muri Uganda kandi iki gihugu cyakagombye kuba kiza mu bihugu bya mbere ku isi mu kugira abantu barebare.
Gen. Muhoozi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, aho yavuze ko bitumvikana ukuntu Igihugu nk’u Budage kizwiho kuba kigira abaturage barebare, ariko kikaba cyarohereje Ambasaderi mugufi.
Mu butumwa bwe Yagize ati “Nkurikije amateka, Abadage ni bantu bari bakwiye kuba aba kabiri barebare mu Burayi. Nyuma y’Abaholandi, banywa amata nkatwe (Bahima, Batutsi na Dinka). None, kuki ku Isi ari twe boherereje Umudage Mugufi kurusha abandi kugira ango abahagararire nk’Ambasaderi hano??”