Kigali yongeye kwakira Giant of Africa Festival 2025 kuva ku itariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama, iserukiramuco rihuje urubyiruko rw’Afurika, imyidagaduro, siporo, umuco n’uburezi. Iri serukiramuco ryatangiye kubera mu Rwanda mu 2023, rikaba rimaze kugera ku rwego rwo hejuru, aho uyu mwaka ryitabiriwe n’urubyiruko 320 ruturutse mu bihugu 20 by’Afurika ndetse rugera ku bantu barenga 20,000 baturutse impande zose.

Ibikorwa byatangiye ku mugaragaro ku itariki ya 27 Nyakanga 2025, aho hatangijwe ibirori bikomeye byitabiriwe n’abahanzi mpuzamahanga nka Uncle Waffles, ndetse n’abanyarwanda nka Kevin Kade, Ruti Joël, Boukuru, na Chriss Easy. Uburyo Kigali Sports City yari yateguwe – harimo BK Arena, Stade Amahoro, Petit Stade, n’ahandi – bwatumye Kigali yibasirwa n’ibyishimo mu rwego rwa siporo n’umuco.

Ifoto: BK ARENA aho ibirori byatangiriye.
Umuyobozi w’iri serukiramuco akaba n’umunyabigwi mu mupira wa Basketball muri NBA, Masai Ujiri, yashyize ahagaragara Zaria Court, agace gashya karimo hotel, resitora, gym, ibibuga bya basketball n’ahandi hifashishwa mu guteza imbere urubyiruko n’imyidagaduro. Ujiri yavuze ko intego atari siporo gusa, ahubwo ari no kwagura amahirwe y’urubyiruko, kwereka Afurika ko ifite ubushobozi bwo gukora ibikomeye.

Ifoto: Umuyobozi w’iri serukiramuco akaba n’umunyabigwi mu mupira wa Basketball muri NBA, Masai Ujiri, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame
Iri serukiramuco ryagaragayemo ibyamamare nka Kawhi Leonard, wigeze gutwara igikombe cya NBA, wageze i Kigali gufasha mu bikorwa by’uburezi n’imyitozo, ndetse akanatangiza ikibuga gishya cyubatswe ku ishuri rya St. Ignace, hamwe n’amasomo yahaye abana bo muri Club Rafiki.
Mu bikorwa by’umuco, tariki ya 31 Nyakanga, hatangiye Threads of Africa Fashion Show, igikorwa cy’imideli cyahurije hamwe abanyamideli b’ibyamamare baturutse mu bihugu nka Cameroun, Niger, u Rwanda n’Afurika y’Epfo. Hari kandi International Youth Day Forum cyahuje urubyiruko rusaga 2000, rwaganirijwe n’abayobozi batandukanye barimo abafatanyabikorwa nka Imbuto Foundation, ALX n’izindi nzego za Leta.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko siporo ari urufunguzo rw’imyitwarire myiza, kwiyubaka no guharanira intego. Yashimiye ubuyobozi bwa Giants of Africa ku bufatanye n’u Rwanda mu gufasha urubyiruko kuzamuka mu nzozi zarwo.

Ifoto: Minisitiri wa siporo mu Rwanda Nelly Mukazayire
Ibirori birasozwa ku wa 2 Kanama 2025 n’igitaramo gikomeye cy’aba stars barimo Ayra Starr, Timaya, na Kizz Daniel, gitegerejwe n’abatari bake. Hazaba hanitabiriye ibindi byamamare nka Chris Tucker, Didier Drogba, Robin Roberts, Boris Kodjoe n’abandi.
Giant of Africa Festival ryashinzwe na Masai Ujiri mu myaka 20 ishize, rigamije gufasha urubyiruko rw’Afurika kwiyubaka binyuze muri siporo, uburezi n’ubuyobozi. Ujiri n’ubwo aherutse kuva ku buyobozi bw’ikipe ya Toronto Raptors, yatangaje ko agiye gushyira imbaraga zose mu gukomeza gahunda z’uyu mushinga we mu rwego rwo guteza imbere Afurika.
Iri serukiramuco rigeze ku rwego mpuzamahanga, rikaba ryari rimaze kumvikanamo nk’ikirango cy’ubumwe, ubushobozi n’icyizere cy’ejo hazaza h’Afurika. Kigali, nk’umujyi wakiriye iyi edition ya 2025, yagaragaje ko ishoboye kwakira ibirori binini kandi ifite ubushake bwo gushyigikira urubyiruko nk’umusingi w’iterambere.