Gisagara hatashywe inyubako nshya y’ibiro by’umudugudu byubatswe ku bufatanye n’abaturage

Mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31, Akarere ka Gisagara, ku wa 6 Nyakanga 2025, katashye ku mugaragaro inyubako nshya y’ibiro by’Umudugudu wa Rebero, uherereye mu kagari ka Gitega, Umurenge wa Mukindo.

Iyi nyubako yatashywe ku mugaragaro na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, akaba yashimye uruhare rugaragara rw’abaturage mu kuyubaka, kuko bagize uruhare mu gutanga umusanzu wabo haba mu mirimo, ibikoresho ndetse nibindi byangombwa.

Inyubako y’ibi biro yitezweho koroshya itangwa rya serivisi, gutuma abaturage bagira uruhare rugaragara mu miyoborere, ndetse no gukemura ibibazo byihutirwa mu mudugudu hatabayeho gutegereza inzego zo hejuru. Abaturage bishimira ko bagize uruhare mu kuyubaka bikazatuma bayifata neza nk’iyabo koko. Iki gikorwa ni urugero rufatika rw’iterambere rishingiye ku muturage, kigaragaza ko ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage ari ishingiro ryo kugera ku Rwanda rwifuzwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *