Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko guhuza imyitozo ngororamubiri n’imico y’umuntu bishobora gutuma ayikunda kandi ikamugirira akamaro kurushaho

ubushakashatsi bugaragaza ko abantu basabana (extroverts) bashimishwa no gukorera hamwe n’abandi imyitozo ngororamubiri n’imikino nk’iyamakipe.

abandi bakunze kuba bonyine (neurotic) bakunda imyitozo ituje bakora bonyine kandi itarimo abantu,abashakashatsi kandi bavuga ko ibi byafasha abaganga n’abatoza gutanga inama zishingiye ku miterere y’umuntu bityo bikamufasha gukunda siporo no kuyikora kenshi bigendeye kumiterere n’imico yabo.ibi byerekana ko atari ngombwa gukora imyitozo ikaze gusa, ahubwo no gutembera cyangwa imyitozo yoroshye ishobora gutanga ibisubizo byiza, iyo ihuye n’imico yawe.
